skol
fortebet

KWIHANA-Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Monday 29, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:” KWIHANA”.

Sponsored Ad

“Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana, kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye” (Ibyakozwe n’Intumwa 17:30-31).

Imana yategetse abantu bose kwihana bakareka ibyaha bakoraga. Ku Munsi w’Imperuka buri wese azahagarara imbere ya Kristo acirwe urubanza rw’ibyo yakoze akiriho hano mu isi. Ni tunanirwa kubaha itegeko Imana idutegeka ngo twihane ibyaha byacu, ubugingo bwacu buzazimira burundu. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko twiga neza ubusobanuro bwo kwihana.

KWIHANA NI IKI?

“Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati ‘Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.’ Na we aramusubiza ati ‘Ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda.” (Matayo 21:28,29).

Iyi nkuru itwigisha ubusobanuro bwo kwihana. Mbere na mbere umwana uvugwa muri iyi nkuru yanze kumvira se ngo ajye guhingira uruzabibu rwa se nk’uko yari abimutegetse. Nyuma yaje guhindura ibitekerezo bye ajya ku murimo yari yategetswe na se gukora. Twese turi nk’uyu mwana uvugwa muri iyi nkuru. Twasuzuguye amategeko y’Imana iduha igihe kirekire. Ariko nitwareka gusuzugura Imana, tugatangira gukora ibyo ishaka, tuzaba twihannye.

Kwihana ni uguhindura ibitekerezo. Ni ugufata umwanzuro wo kureka ibibi wakoraga, ugatangira gukora ibitunganye bihwanye n’amategeko. Iyo umuntu yihannye, aba ahinduye ubuzima bwe bidasubirwaho. Aba afashe icyemezo cyo kutazongera gukora ibyangwa n’amaso y’Imana. Aba yiyemeje kubaha no gukurikiza ibyo Imana imutegeka byose. Kwihana k’umuntu kuzagaragarira mu mirimo myiza akora. Uwihannye by’ukuri azahora yishimirwa n’Imana muri byose.

NI IKI GITUMA UMUNTU YIHANA?

“Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu” (2 Abakorinto 7:10).

Kwihana biterwa n’agahinda ko mu buryo bw’Imana. Iyo umuntu yigenzuye agasanga yaracumuye ku Mana, ababazwa n’ibibi yakoze. Aka gahinda k’ibyaha yakoze gatuma ahindukira akareka gukora ibyaha ukundi. Ku bw’ibyo, agahinda ko mu buryo bw’Imana (kubabazwa n’ibicumuro wagize ku Mana), gatuma umuntu yihana.

“kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n’ubw’imbabazi zayo n’ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw’Imana ari ko kukurehereza kwihana?”(Abaroma 2:4).

Imana ni nziza kuri twe. Yaduhaye Umwana wayo Yesu, ngo apfire ibyaha byacu. Yaduhaye Bibiliya itumenyesha inzira ituganisha ku bugingo bw’iteka. Iyo tumenye uburyo Imana ari nziza kuri twe, duhita dukorwa n’isoni z’uko tutayumvira. Agahinda kacu duterwa no kumenya ko tutumvira Data wa twese kazatuma twihana ibyaha byacu.

IMBUTO ZO KWIHANA

“Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira muti ‘Ko dufite Aburahamu akaba ari we sogokuruza!’ Ndababwira yuko ndetse Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.” (Luka 3:8)

Aya magambo yavuzwe na Yohana Umubatiza. Abantu ba Isirayeli batekerezaga ko bacunguwe kubera bari urubyaro rw’Aburahamu, Umukozi w’Imana ukiranuka. Yohana yababwiye ko bagomba kugaragaza neza ko bihannye by’ukuri. Tugaragaza ko twihannye by’ukuri iyo dukora ibyiza bishimwa n’Imana. Mbere yo kwihana, tuba dukora ibikorwa by’umwijima Imana yanga. Nyuma yo kwihana tuba tugomba gukora ibyiza bishimwa n’Imana.

Dufate urugero nk’umuntu afite igiti cy’imbuto mu murima we. Icyo giti kiramutse kibaye kitera imbuto nziza, azagitema agikuremo ibicanwa. Ariko icyo giti nikiba cyera imbuto nziza, azakitaho akibagarire. Nituva mu byaha ariko ntidukore ibyiza, tuzajugunywa. Ariko nidukora ibyiza bishimwa, Imana izadukunda kandi itwiteho.

ESE WABA WARIHANNYE?

Bimeze bite kuri wowe? Waba warihannye ibyaha byawe? Waba wera imbuto zikwiriye abihannye by’ukuri? Niba utarabikoze, ugiye kuzimira by’iteka ryose. Kristo azakwihakana ku munsi w’Imperuka.

“Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana” (2 Petero 3:9).

Umvira amategeko Imana igutegeka:

“Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera” (Ibyakozwe n’Intumwa 2:38).

Imana ishobora byose igushoboze gufata icyemezo none, igufashe kandi gushikama mu nzira nziza wahisemo yo kuyikorera none n’iteka ryose.


Ubu butumwa ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Kugirango umuntu yihane,asabwa kubanza Kwiga Bible "kugirango amenye neza ibyo Imana yanga n’ibyo idusaba".Uwashaka kwiga Bible,duhora twiteguye kumusanga aho aba tukayigana ku buntu,kandi ku isaha yihitiyemo.Icyo asabwa ni ukubitubwira gusa,akaduha address ye.Kuki tugomba kwiga Bible?Nuko hari byinshi abantu batazi,nyamara batunze Bible.Urugero,abantu benshi ntabwo bazi ko Imana yanga abantu bibera mu byisi gusa ntibashake Imana (Yakobo 4:4).Nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga,bene abo ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka.Nanone benshi ntabwo bazi ko Imana ikorera kuli Calendar yayo kandi ko yashyizeho Umunsi w’Imperuka nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.
    Ntabwo bazi ko KWIZERA bisaba gukora UMURIMO Yesu yakoraga wo kujya mu nzira nawe ukabwiriza abantu (Yohana 14:12),cyangwa ukabasanga mu ngo zabo nkuko Abigishwa be babigenzaga nkuko Ibyakozwe 20:20 havuga.Kubera kutiga neza Bible,ntabwo abantu bazi ko Icyacumi cyari kigenewe ubwoko bw’Abalewi gusa kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24;kandi ko Yesu yasabye Abakristu nyakuri "gukorera Imana ku buntu",badasaba amafaranga,nkuko Matayo 10:8 havuga.Muli make,KWIHANA bisaba "kubanza kwiga Bible neza",aho kwemera ibyo abanyamadini bakubwiye byose.Soma 1 Yohana 4:1.Hari imirongo baguhisha kubera kwishakira inyungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa