skol
fortebet

Ni gute wahangana n’ibibazo urimo? (Igice cya 4)

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

Umurongo wa Bibiliya 2Ngoma 20:21-23

Imana igihe cyose ihora ari nziza. Mukurangiza ibibazo byacu tugenda duhura nabyo ndetse tunyuramo. Imana iba ifite igihe cyayo cyo gutabara ndetse n’uburyo bwayo ikoresha kuri buri kibazo kandi inzira ikoresha ziba zitandukanye. Iyo ntekereje iyo mpanganye n’ikibazo mubuzima. Ibibazo byose mpura nabyo byubaka ukwizera kwanjye muburyo bushya.

Sponsored Ad

Hano Imana yavuze iti: "URUGAMBA ATARI URWANYU." Ntangabo zawe nkeneye gukoresha kuko ndashaka kukwereka ko urugamba atari urwanyu ahubwo koranya abaririmbyi banjye .

Ndashaka kugusobanurira neza Umwuka wera namfashe tuvuge ko abanzi bashaka gutera Igihugu cyacu, none umuyobozi w’Igihugu ushinzwe gutanga itegeko ko ingabo zihaguruka zikajya guhagarika ibyo bibazo bishobora kuba.

Inzira nziza yo kuba wamenya cyangwa kubona mu buryo bw’Umwuka. Waba wizeye ko Imana ari nini kubirusha, waba wizeye ko Imana yagutabara mu nzira yayo, ku isaha yayo, waba wemera kurushaho guha Imana umwanya mu mibereho yawe ikakuzunguruka.

Hari igihe Imana mukurangiza imigambi yayo mubuzima bwawe ikoresha ibibazo byawe maze ikagusaba ikintu wowe utakwiyumvisha.

Ntabwo niba warasomye inkuru za Yosuwa ubwo yaragiye gutera Yeriko agenda yateguye uburyo agomba kujya gutera uwo mujyi wari uzengurutswe nurukuta akigerayo n’ingabo yari ayoboye byaramucanze agiye kubona abona undi muntu witeguye urugamba atari uwo mu ngabo ze ndetse akabona ko atari nuwo mu ngabo zabo bagiye guhangana.

Malayika ati: soma rero sobanuka bishoboka kuri njye ihane , kwetura inkweto wambaye. Hari igihe biba ngombwa ko ubanza nkwihana bitewe naho ibigeragezo byakugejeje kugirango wakire igitangaza cy’Imana.

Hari igihe nigeze guhabwa isezerano rivuga ngo uzashaka kurasa agutunze umunwa w’imbunda mugihe azaba arashe isasu nti rizasohokera imbere aho uherereye, ahubwo rizasohokera inyuma aho aherereye abe ariwe wirasa.

Reka nkubwire ko nukomeza gusenga no kwizera iby’umwanzi wawe akwifuriza niwe bizabaho, iby’umwanzi yifuriza igihugu cyawe nibyo bizaba ku gihugu cye. Ijambo ry’Imana rimaze kitwerekako ubwabo bari bataguranye barashira, abakuvuma, abakwifuriza inabi nibo bizabaho.

Muri iyi minsi hari umuntu bigeze kumbwira ikibazo yari afite amaranye igihe kitari gito asaba Imana kumufasha mu buryo bw’amasengesho kukirangiza kuvuga, numva muri njye ntagiye gutekereza .

Ubwo yaba agiye mu gihugu ingabo zacu zigomba kuba maso no kugenda zibibona kuko Imana ikunda igihugu cyacu igakoresha umukozi wayo kugirango uwo mugambi uhagarikwe havugwe n’abaririmbyi badafite imbunda aribo bajya imbere, abasirikare bajye inyuma.

Ntabyo nzi niba waratangiye kubyumva, ndabizi bisaba umwanya wo kugirango ubyizere kubera ko ari ibintu bidasobanutse.

Amagabo y’igiswayire nyacyo ari kuza mu rurimi rwanjye, ubwo nari muvugishije mu giswayire ati : ndacyumva ntakibazo: hashize umwanya ndikwibaza impamvu yo kuvuga igiswayire nza guhishurirwa ko ari umusilamu ntabwo nabimubwiye bwarakeye arongera aramvugisha maze mubwira icyo Imana imushakaho kandi ko nabikora ibisubizo bitangira kuza ikibazo ni uko atabikoze wariwo muti w’ikibazo. Ningombwa kumva impanuro z’Imana .


Ubu butumwa ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa