skol
fortebet

Pasiteri Magaya yatawe muri yombi azira ubutubuzi burimo n’imiti ivura indwara zirimo na Sida[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Walter Magaya w’imyaka 35 watawe muri yombi yiyitaga Umukozi w’Imana, ubu akaba ari mu maboko y’inzego z’Ubugenzacyaha aho akurikiranyweho kurenga ku mategeko agenga ubucuruzi bw’imiti muri Zimbabwe, akagurisha umuti abwira abayoboke be ko ukiza indwara zirimo na Sida.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru NewsDay cyo muri Zimbabwe avuga ko Walter Magaya w’imyaka 35 wacuruzaga umuti yise "Aguma" ukoze mu bimera, ubu ategereje igifungo azahabwa n’urukiko mpanabyaha nyuma yo gufatwa.

Ikindi nuko hari amakuru ko agapaki k’umuti uvura Sida yakagurishaga $1000, ni ukuvuga asaga ibihumbi 800 Frw, Magaya ni umwe mu bapasiteri badutse muri Zimbabwe mu gihe ubukungu bw’iki gihugu bwari mu kaga, bamaze igihe bigisha ko bakiza indwara zikomeye ndetse bakanacuruza imiti yazo, nubwo nta gihamya cy’uko abo yayihaga ibakiza.

Walter Magaya yagiraga abayoboke benshi yiyegerezaga abizeza ibitangaza cyangwa imitungo itagira ingano. Magaya yaherukaga no gushyira ku isoko akantu abagore n’abakobwa bakunze gusiga ku minwa (lipstick) avuga ko gashobora gufasha umuntu ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso.

Ibitekerezo

  • Ibintu Pastors benshi bakora usanga ntaho bitaniye n’ibyo abapfumu bakora.Icyo bahuriraho,ni ugushaka ifaranga bakoresheje kubeshya abantu,biiha ubushobozi badafite.Bamwe ntibatinya no kubeshya ko bakora ibitangaza.Ngo basengera abarwayi ndetse n’abantu baremaye bagakira.Nyamara washaka umuntu nibuze umwe uzi neza bakijije ukamubura kandi muli Kigali huzuye abaremaye na Kajoliti.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba gushishoza,ntidupfe kwemera abanyamadini.Yesu yadusabye "gukorera Imana ku buntu" nkuko Matayo 10:8 havuga.Nubona umuntu wese wiyita "umukozi w’Imana" nyamara agamije icyacumi,ujye umenya ko ari umukozi w’inda ye nkuko Abaroma 16:18 kandi ujye umuhunga.Jyewe ubandikira,njya mu nzira nkabwiriza abantu kandi ku buntu,hamwe n’abandi dusengana.Ushatse kwiga neza Bible,nawe tuyigana ku buntu kandi tumusanze iwe.Niko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.

    Hafi ya bose nabonye bambaye umwenda w’ubujura n’ ubusambanyi!! Puuuu!!!

    Hafi ya bose nabonye bambaye umwenda w’ubujura n’ ubusambanyi!! Puuuu!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa