skol
fortebet

Pasiteri Mpyisi yasobanuye uburyo abakirisitu bishuka ko Imana yabapfiriye

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Pasiteri Ezra Mpyisi, akora umurimo w’ivugabutumwa mu idini ry’Abadiventisite, ashimangira ko Imana itigeze ipfa, abakirisitu bishuka ko yabapfiriye.

Sponsored Ad

Pasiteri Mpyisi yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na Ukwezi TV dukesha iyi nkuru, aho yitsaga ku kugaragaza ko abakirisitu bayobejwe kuva kera, ndetse ko amadini n’amatorero atigeze yuzuza inshingano yagiriweho gukora.

Uyu mukambwe utajya uca hirya no hino mu gihe agiye kunega umuntu cyangwa ikintu runaka, avuga ko inyigisho yahawe zari zuzuye ibinyoma bituma nawe abeshya abo yigishije.

Yagize ati “Baranyobeje nanjye ndayobya, barambeshye nanjye ndabeshya. Abamisiyoneri ntibaje bavuga ukuri baje mu nyungu zabo. Padiri yaje mu nyungu ze ntiyaje kuvugira Imana.”

Avuga ko igiteye agahinda ari uko amatorero n’amadini aharanira kugwiza abayoboke [ku bw’inyungu zayo] aho gukora icyo bahamagariwe cyo gutsindishiriza abantu icyaha. Yavuze ko amajyambere yagezweho, gusa ngo kuri we ntacyo bimaze mu gihe badakora umurimo bahamagariwe gukora ku Isi.

Ati “Bafite amajyambere, bafite abantu benshi ariko ntabwo baratsinda icyaha. Barashaka kugera ku bwinshi gusa kandi Yesu ntabwo yazanywe n’ubwinshi bw’abantu ahubwo yazanwe n’insinzi y’icyaha. Iterambere bararifite ariko sizo nshingano zabo. Kubaka amashuri, amavuriro ni inshingano za Leta. Inshingano z’abanyamadini ni ukwigisha abantu kudakora icyaha.”

Pasiteri Mpyisi ashimangira ko hari byinshi abakirisitu bibeshyaho bakagendera mu kigare bitewe n’uko babeshywe n’ababigishije bishakira inyungu zabo. Aha yahise avuga ko ibyo bavuga ko Yesu yishwe, agapfira abantu ko ari ikinyoma, avuga ko ariko abantu bishuka.

Yagize ati “Barishuka ngo baramwishe. Imana irapfa? None abakirisitu baravuga ngo Yesu yarabapfiriye. Umva aho mwayobeye. Ipfuye se yankiza urupfu ite? Rurayitwaye ukavuga ngo iragukiza urupfu kandi nawe rwamutwaye!”

Yabishimangiye avuga ko Imana ntawayigerereza ngo ayibambe kandi ariyo yamuremye. Aha avuga ko icyabambwe ari icyavutse, kuko icyavuye mu ijuru nta wari kugira ububasha wo kugihangara.

Ati “Imana ntiyigeze ibambwa. Ukabamba Imana! Iyo yaba ari Imana nyabaki ibambwa n’umuntu ariyo yamuremye? Yesu yagize kamere 2, ntabwo yajyaga kuba umukiza wacu atabanje kubyarwa n’umuntu wa kamere mbi. Icyavutse nicyo cyapfuye, icyavuye mu ijuru nticyapfuye.”

Umukambwe Ezra Mpyisi w’imyaka 97, ari mu bavugabutumwa bamaze imyaka myishi muri uyu muhamagaro. Ni umwe mu bapasiteri batangije umurimo wo kubwiriza ubutumwa mu itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda. Pastor Myisi niwe mupasiteri mu Karere dutuyemo (Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) wabashije kubona impamyabumenyi ya Kaminuza muri Tewolojiya.

Ibitekerezo

  • Ako kanu nigute Imana yabambwa ite nicyo yaremye

    aha urabeshye siwe gsa kuko Gitwaza na Nkurunziza François bafite Doctora muri teorogie keretse Nina uvuga abadive gsa

    Ndabanza gushima Pastor Mpyisi aho avuga ko abanyamadini bayobya abantu kandi bakirebera inyungu zabo gusa.Aho kwigana Yesu n’Abigishwa bajyaga mu nzira bakabwiriza abantu kandi ku buntu.Aho ntumvikana na Mpyisi,ni aho ashaka kwerekana ko Yesu atapfuye,akerekana ko habayeho Yesu w’umubiri na Yesu w’umwuka.Aho nawe arimo "kuyobya abantu" nyamara aseka abandi ba Pastors.Nta hantu na hamwe Bible ivuga ko habayeho ba YESU babiri.Dore aho Pastor Mpyisi yibeshya: Yesu siwe Mana ishobora byose (Almighty God).Kereka niba Mpyisi atemera ko Yesu afite SE (his father) !!! Byaba bibabaje cyane ku muntu wiyita "Intiti" mu bintu byerekeye Imana.
    Muli Yohana 14:28,Yesu yavuze ko SE amuruta.Muli Yohana 20:17,Yesu yavuze ko Imana ye ari nayo Mana yacu.Naho muli 1 Abakorinto 11:3,havuga ko Imana ari Chef wa Yesu.Muli Ibyakozwe 3:13,havuga ko Yesu ari "Umugaragu w’Imana".Yesu asubiye mu ijuru ntabwo yabaye Imana ishobora byose,ahubwo yicaye iburyo bw’Imana.YESU yarapfuye nubwo Mpyisi abihakana.Ni nde wamuzuye?Ese ni Yesu w’umwuka wazuye Yesu w’umubiri? Bible ivuga ko Yesu yazuwe na SE (his father) witwa Yehova.Ibyo nibyo Mpyisi atazi cyangwa yanga kwemera.Bisobanura ko nubwo aseka abandi,nawe arimo kuyobya abantu.

    Urab abaje gusa

    None se ko uvuze ngo niwe wenyine waminuje mu bavugabutumwa,abapadiri bo si abavugabutumwa ,kandi hafi ya Bose baminuza muri theology na philosophy ubwo rero uratubeshye kabisa.Gusa mpyisi nawe ntangiye kumukemanga ashobora kuzasaza nka Mzee Robert Mugabe,ibyo avuga ndumva nta sens bifite.

    Njyewe rwose ibintu byomuriysi mbona arubusambo gusa wagera kubya madini byo nkatuza Nkubu ngoharindini risenga Beonce kandi ngorifite abayoboke amamilion iyisi irarimbutse

    Ark noneho ndumiwe iyisi nabayituye biraganahe? Uti ngo Yesu ntiyadupfiriye? Abababa🙊🙊🙊ndumiwe gusa abapaster bubj nabo nukubitondera umuntu agatungwa nibyo yamenye pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa