Reba Ishimwe rya Rugagi wahanuriye Umunyana Shanita ko azaba Miss[AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 12 September 2019 Yasuwe: 4134

Ni mu gihe Umunyana Shanita abaye Miss Supranation Rwanda 2019, abantu benshi bakemezako yahanuriwe na Bishop Rugagi Innocent.



Umunyana wabaye Miss Sipranational Rwanda 2019 umwaka ushize yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss UniversityAfrica ryabaye mu Ukuboza 2018. Yanabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018.

Ubwo yari muri Miss Rwanda irushanwa ririmbanyije, yarambitsweho ibiganza na Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero ry’Abacunguwe ku Isi uyobora abarizwamo, maze amwaturiraho umugisha wo kuba Nyampinga w’u Rwanda muri uwo mwaka.

Guhera ubwo mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda handikwa inkuru ko uyu mukobwa yahanuriwe kuba Nyampinga w’u Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga nta munsi washiraga atavugishije benshi.

Igihe cyo gutanga ikamba cyarageze Umunyana ntiyabasha kuryegukana, ahubwo aba igisonga cya mbere.aribwo bamwe bavuze ko Bishop Rugagi abenshya.

Uyu mukozi w’Imana yifashishije urubuga rwa Facebook yashimye Imana bikomeye anagaragaza ko Umunyana yari akwiye iri kamba nta kabuza.

Bishop Ati “Amahoro y’Imana. Mfashe uyu mwanya nshimira Imana ku byo yakoze ku bwawe Umunyana Shanitah. Umuco, ubupfura, ubwitonzi ugira no kubaha Imana byari bikwiye ko ikunezeza kuko warabiharaniye. Si aho gusa ahubwo hari ahandi uzagezwa nayo.”

Arongera ati “Nejejwe no kwishimira intsinzi yawe. Imana y’amahoro ikujye imbere nta n’umwe uyizera ukorwa n’isoni. Humura kandi komereza aho cyane […] uhora mu masengesho yanjye buri gihe mukobwa wanjye wo mu mwuka Imahe umugisha.”

Mu ijoro ryo ku wa 8 Nzeri 2019 rishyira ku wa 9 nibwo Umunyana yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda ahigitse abakobwa 14 bari bahanganye.

Yahembwe miliyoni 1 Frw, akazanaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Pologne kuva ku wa 6 Ukuboza 2019.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hindura ibyo bibazo ufite ikiraro unyuraho ujya guhindura ibintu-Rev/Ev.Nibintij

Soma Daniyeli 11:32 « Abakora ibibi bakica isezerano azabashora mu...
8 December 2019 Yasuwe: 386 0

Gusaba+ Kwizera + Gukomeza kuba imbere y’ imana = Intsinzi y’ubuzima...

Mu mezi atandatu nigeze kubagezaho ubuhamya bw’ uko Imana yantunguje...
8 December 2019 Yasuwe: 426 0

Ese ni ryari umuntu yemera kwibanira n’ibitekerezo bibi? - Rev....

Ubigeza ku bandi, uba urimo kubiha . Iyo ukwirakwije ibitekerezo by’urwango...
6 December 2019 Yasuwe: 320 0

Vuga ikintu cyemeza Imana yawe mu isegonda imwe-Rev.Nibintije

Soma 2 Ingoma 7:14 “ Abagize ubwoko bwanjye bitirirwa izina ryanjye...
2 December 2019 Yasuwe: 447 1

Intambwe umuntu ateye imwerekeza aho umutima we wifuza-Rev.Nibintije

Niba ugenda uzunguruka usa nukora uruziga uba wumva ko ntacyo urageraho....
28 November 2019 Yasuwe: 410 0