skol
fortebet

RGB yatangaje Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaie

Yanditswe: Thursday 08, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB] yamaze gushyiraho abayobozi bashya b’inzibacyuho muri ADEPR bagiye kuyobora itorero mu gihe kingana n’amezi 12 guhera kuwa 08/10/2020, ariko gishobora kongerwa.

Sponsored Ad

Komite Nyobozi yashyizweho:

Mu bashyizweho harimo Pasiteri NDAYIZEYE Isae wagizwe umuyobozi mukuru uzanahagararira ADEPR mu mategeko.

Pastor Rutagarama Eugene yagizwe umuyobozi wungirije

Pastor Budigiri Herman agirwa umuhuzabikorwa .

Umuhoza Aurelie agirwa ushinzwe umutungo,imari n’imishinga

Gatesi Vestine agirwa ushinzwe abakozi n’ubutegetsi.

Bahawe inshingano zo kuvugurura umuryango no gukora igenzura ry’umutungo n’ibikorwa bya ADEPR.

Iyi komite yahawe inshingano zirimo:

1.Kuvugurura imiyoborere,amategeko,inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’inzego z’imikorere n’imikoranire muri ADEPR.

2.Gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR.

3.Gukoresha igenzura [audit] ry’imikorere,abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura.

4.Kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura ya ADEPR

Kuwa 02 Ukwakira 2020,nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi z’itorero rya ADEPR kubera ibibazo byinshi byari biririmo.

RGB yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imikorere mibi n’amakimbirane bimaze iminsi mu buyobozi bwa ADEPR.

Inzego RGB yahagaritse guhera kuwa 02 Ukwakira 2020 ni Inteko Rusange,Inama y’ubuyobozi,Komite Nyobozi(biro),Komite Nkemurampaka.

Ibitekerezo

  • Ndashimira Imana Ishoborabyose yagize icyo ikora ku bibazo byari bimaze iminsi mu Itorero rya ADEPR, ndashimira Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu dufite burajwe ishinga no gukumira amacakubiri, umwiryane, ubwikanyize ndetse n’ikintu cyose cyakongera kuba gatanyamiryango-nyarwanda;
    Inama ntanga ku muti urambye w’itorero ADEPR:
    1. Kugabanya imishahara (amafaranga niryo pfundo ry’ibibazo biri muri ADEPR); abayobozi b’itorero usanga buri gihe bashaka kwigereranya n’abayobozi bandi basanzwe yaba aba Leta cyangwa abikorera, bakibagwirwa ko bitandukanye kuko icyo bita imishahara yabo ituruka mu baturage banakennye cyane baba bigomwe ngo reka ntange ituro n’icyacumi, ngira ngo niho imishahara yabo iva, naho Leta cg abikorera imishahara iva mu misoro akenshi iyo misoro n’inyungu y’icyakozwe.
    2. Hashakwe uko buri rurembo /Region rwagira ubuzimagatozi, hejuru ku rwego rw’Iguhugu/Representation hajye amafaranga make cyane, amafaranga azamuka agabanywe abe make cyane ashyirwe mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage (kubaka no kuvugurura amashuri, amavuriro, kwita ku batishoboye muri rusange…;
    3. Mbisubiremo amafaranga azamuka agabanuke hejuru hajyeyo make cyane, igihe cyose umushahara w’umuvugizi ari amamiliyoni ntabwo intambara zizashira.
    4. Ikindi kirunga gishobora kuzaruka muri Compassion zishamikiye kuri ADEPR, abapasiteri bamwe bagize imishinga bashinzwe akarima kabo bafatanyije n’abayobozi (Directeurs) b’iyo mishanga- imishinga ya Compassion igenzurwe, ihabwe inama, abakora nabi bafatirwe ingamba;
    5. Mukoreshe software ishyirwemo ibibazo by’abantu bose baba aba ADEPR, baba abandi banyarwanda bose baharanira iterambere, ibibazo byose byandikwe, nyuma muzasure Uturere twose, nibura buri Karere mugashyiremo amasite 2 kugira ngo nibura muhure n’abapasiteri, abadiyakoni, abikorera nibura buri site mwahuriyeho mwakire abantu 100, ibyo bitekerezo bizabafasha gukoosra amakosa menshi n’imitego yakunze kugwamo benshi.
    6. Mwe kwibagirwa ko muri mu Isi, ibigusha, ibisitaza birahari, mwebwe icyo tubasaba mwirinde kuba ibigusha cyangwa ibisitaza kuko Bibiliya ivuga ngo ubizana azabona ishyano.
    7. Abakozi b’Itorero kandi nibegere Intama, hari abashumba b’uturere baboneka mu Turere bashinzwe incuro 4 mu kwezi gusa, ab’amaparuwasi abenshi ni abasaza (ntabwo nshatse kurwanya abasaza nibo baharuye inzira) ariko ubona bamwe muri bo, basa nk’abataye inshingano zabo batakiboneka mu murimo;
    8. Abahabwa inshingano z’Ubuyobozi bakagombye kuba nibura bafite imyaka 45 kandi nibura amaze mu kagiza nibura imyaka 10, uyu muntu aba akuze, aba afite experience.
    9. Hari abantu bameze nk’ibihazi mu madini n’amatorero yose usanga bagamije gusenya gusa, abo bantu nabo bakwiye kuvugutirwa imiti!
    Mukomere/musenge natwe turabasengera!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa