skol
fortebet

Saudi Arabia yabujije abanyamahanga kuzajyayo mu mutambagiro mutagatifu

Yanditswe: Tuesday 23, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Arabia Saoudite cyategetse ko uyu mwaka nta banyamahanga bagomba kujyayo mu mutambagiro mutagatifu wa kisilamu, uzwi nka Hajj, mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Sponsored Ad

Umubare muto w’abantu baba muri iki gihugu nibo uzemererwa kuwujyamo nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’ubwami bw’iki gihugu.

Abantu bagera kuri miliyoni ebyiri byari byitezwe ko bashobora kujya i Macca n’i Medina mu mpeshyi y’uyu mwaka mu mutambagiro mutagatifu uhuza abasilamu.

Hari hamaze iminsi hari ubwoba ko uyu mutambagiro uzahagarikwa.

Mu bihe bisanzwe, uyu mutambagiro ni kimwe mu bintu bikomeye ku kirangaminsi cy’umwaka cy’abayisilamu. Gusa ubu abantu bacye bo mu bindi bihugu baba muri Arabia Saoudite nibo bazemererwa kuwukora.

Abategetsi bavuga ko ubu aribwo buryo bwonyine bazashobora kubahiriza amabwiriza abuza abantu kwegerana kugira ngo babarinde kwandura coronavirus.

Arabia Saoudite imaze kugira abantu 161,005 banduye coronavirus na 1,307 yishe. Muri weekend ishize nibwo bahagaritse amategeko agumisha abantu mu ngo zabo (lockdowon).

Hajj ni iki?

Gukora umutambagiro mutagatifu nibura rimwe mu buzima, ni imwe mu nkingi eshanu z’idini ya Islam umuyisilamu wese ubishoboye ategetswe gukora nibura rimwe mu buzima bwe.

Abajya muri uwo mutambagiro i Makka baterana bazengurutse ikintu cyubatse mu musigiti munini kitwa Kaaba, bagasengera hamwe Allah (Imana).

Bakora n’ibindi bikorwa byo gusenga birimo kongera kwiyibutsa impamvu itumye bari ku isi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa