skol
fortebet

SHYIRA IBYIRINGIRO BYAWE KU IKINTU WIFUZA KO IMANA YAGUKORERA: Rev./Ev. Eustache Nibintije

Yanditswe: Tuesday 21, May 2019

Sponsored Ad

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Sponsored Ad

Iyi nyigisho yayihaye umutwe ugira uti:” SHYIRA IBYIRINGIRO BYAWE KU IKINTU WIFUZA KO IMANA YAGUKORERA”.

Soma Itangiriro 15:5: “ Aramusohora aramubwira ati” Rarama urebe mu ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Arongera ati “ Urubyaro rwawe niko ruzangana.”

Ni iki wiringiye ko Imana igomba kugukorera? Ni iki uri gusengera uyu munsi kandi ukaba wiringiye ko Imana izakiguha? Ni irihe sezerano Imana yagusezeranije?

Birashoboka ko ari uguhindura umuryango wawe, Umuryango ufite ubumwe ndetse kandi ufite umugisha,

  • Birashoboka ko ari ukuguha akazi kandi keza katuma urangiza ibibazo byawe cyangwa kuzamurwa mu intera (a job promotion)
  • Birashoboka ko ari ukubona umwana cyangwa kubona umwana w’ umuhungu cyangwa w’ umukobwa
  • Birashoboka ko wifuza muvanwa mu amadeni cyangwa kwongera guhabwa ibyawe watejwe cyamunara
  • Birashoboka ko ari ugukizwa indwara umaranye igihe cyangwa uburwayi bw’ uwo ukunda,
  • Birashoboka ko wifuza ko Imana yagushyigikira mu mushinga ufite
  • Birashoboka ko wifuza ko Imana yagukomeza mu umurimo wayo yaguhamagariye

Niba ufite isezerano wakuye mu ijambo ry’ Imana cyangwa ukaba ufite isezerano ryayo, Imana igihe cyose iba ishaka ko ushyira Ibyiringiro byawe kuri icyo kintu.

Iyo Imana ikoze ibyo byiringiro muri wowe igihe cyose ntabwo iba ishaka ko icyo kintu wifuza kuriyo utakivanga ni ibindi bintu uba ukeneye. kuko umuntu muri rusange akenera utuntu twinshi.

Iyo ushyize Ibyiringiro kuri iryo sezerano bihita biguha icyo nakwita “ Vision “ kuko Ibyiringiro bihita biguha kwizera ikintu uri gukurikirana.

Iyo dusomye inkuru za Abrahamu n’ Umugore Sara ubona ari inkuru yo kwiringira ndetse no kwizera. Imana yavuganye n’ uwo muryango utari ufite umwana kuzabona umwana.

Imana ikimara kuvugana nabo byahise biba “Isezerano “ mu mitima yabo.

Ariko basubije amaso inyuma bisanga bitashoboka bitewe nuko bateye akajisho ku imyaka yabo kuko bari bakuze cyane bikaba bisobanurako isezerano ridashoboka.

Imana ibibonye ishaka uburyo yabafasha kuko, batanyuze muri iyo nzira yo kwizera no kuyiringira badashobora kubona ibyo yari imaze kuvugana nabo.

Nuko ihamagara Abrahamu iti “ Ushobora gusohoka nkagira icyo kwereka. Abrahamu ati” ntakibazo”
Ageze hanze Imana iramubwira iti “ Hejuru hariya urabona iki?” Nawe ati” Ndahabona inyenyeri.”
Mbese Ushobora nkumbarira ziri nyenyeri? Undi ati “ ntabwo nabishobora“

Imana iti” umva rero, abantu bazagukomokaho ni ukuriya bazangana”. Ubwo ikiganiro kirarangira.

Ni iki nshaka kukwereka aho?

Imana yabonye ko gushyira Ibyiringiro kuri iryo sezerano yari ibahaye byabakomereye kubera situation barimo maze ishaka uburyo yakubaka Ibyiringiro muri bo maze imuha “ vision”.

Muri uko kubaka ibyiringiro muri we ndatekereza ko Igihe cyose Abrahamu yabonaga inyenyeri yahitaga yibuka ku amasezerano ye maze iryo sezerano akarikomeza mu umutima we kugeza igihe Imana imuhaye icyo bavuganye.

Bibliya itwereka ko kuva icyo gihe Abrahamu n’ umugore batongeye gushindinya ku isezerano bahawe, bakuze mu ukwizera bagira imbaraga nyinshi kuko berekeje amaso ku Imana yabo y’ Inyembaraga.

Ibyiringiro byabo n’ ukwizera bibagezaho Sara asamiye inda y’ umwana bise Isaka.

Isezerano Imana yasize muri wowe ntukemere ko ripfubisa, ntukemere ko rikuvamo kuko Ibyiringiro hamwe n’ ukwizera bitwita inda y’ ikintu Imana ishaka kuzana mu Ubuzima bwawe.

Nshuti y’ Imana, muvandimwe wanjye muri Kristo,

Fungura amaso maze ugire “Vision” ku isezerano Imana yaguhaye, rishyire ahantu umunsi ku umunsi uho uzajya uri reba maze bigutere kurizirikana no kuri korera akazi.

Natekereza ko igihe cyose Abrahamu yabonaga inyenyeri byamutera gutekereza ku cyo yifuza ku Imana. Ndetse akajya abona azungurutswe n’abana be ndetse n’ abazukuru be, maze akuzura umunezero.

Iyo ukomeje mu mutima wawe icyo ushaka ku Imana, ukwizera kwawe kuba kuzi inzira kugomba kukunyuzamo bijyanye naho Imana ishaka ko unyura kugira ngo uhure nicyo kintu.

Ibyo birenze uko ushobora kubyibaza ndetse ni uko Ushobora kubyi yumvisha.

Imana iguhe umugisha...!

Ubu butumwa si umwihariko wacu, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana zitegurwa kandi mukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: [email protected]

Ibitekerezo

  • Ariko nk’Abakristu,ntitugasabe Imana gusa.Ahubwo tujye tureba n’ibyo nayo idusaba.Birababaje cyane kubona abanyamadini benshi basigaye babwira abayoboke babo ibyo Imana yabaha gusa (urubyaro,ubukire,akazi keza,fiyanse,imodoka,etc...),aho kubabwira ibyo Imana isaba abantu bose batuye isi,hamwe n’ibyo itubuza.Urugero,Imana ibuza Abakristu Nyakuri "kwibera mu byisi gusa ntibashake Imana".Nyamara usanga abantu benshi aribyo biberamo gusa.Imana ntacyo ibabwiye.Bazi ko igomba kubaha gusa,ikabakiza,etc...Nta na rimwe nali numva Pastors babwira Abayoboke babo ibyo Yesu yasize asabye Umukristu Nyakuri wese,muli Yohana 14:12,hadusaba kwigana Yesu,tugakora Umurimo nawe yakoraga wo Kubwiriza abantu,mu nzira,mu ngo zabo,etc...kandi ku buntu,tudasaba amafaranga nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.Soma Matayo 10:8.Tujye dusaba Imana,ariko natwe dukore ibyo idusaba.Tujye twirinda Pastors bavuga ngo baradusengera Inyatsi,Umwaku,etc...Ni imitwe gusa (extorsion).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa