skol
fortebet

"Sinakwibagirwa abo twararanye ku ikarito"-Ikiganiro kirambuye na Pasiteri Theogene Niyonshuti ukomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

Past Niyonshuti Theogene ni umukozi w’Imana muri ADEPR umudugudu wa Kamatabaro,Paruwasi ya Kimisagara,akarere ka Nyarugenge,ni umugabo wubatse afita abana batatu akaba yaramenyekanye ku izina Inzahare yazahutse kubera ubuhamya yagiye atanga ku buzima bwe n’uburyo yigeze ku zahara.

Sponsored Ad

Yivugira ko izina Inzahare yazahutse ryavuye ku nyigisho yagiye atanga hirya no hino ari kumwe n’abandi bakozi b’Imana bafite ubuhamya nk’ubwe ,bahuriye kukuba barigeze kuzahazwa n’ubuzima bubi ariko nawe arimo Yesu yarabazahuye.

Mubyigisho bye bitandukanye akunda kugaruka kumvugo zikoreshwa cyane n’abana bo kumuhanda dore ko nawe ubwo buzima yabubayemo cyane, bigatuma yiyumvwamo nabantu bingeri zitandukanye bitewe ninteego zikigisho aba yateguye.
iyo muganira akunda kugaruka kunzira y’umusaraba yaciyemo mbere yo kwakira Agakiza ndetse no kuzahazwa cyane n’ubuzima.

Nyuma yo kuzahuka akakira agakiza ntago Pasteur Theogene ntago yibagiwe aho yaturutse, aho yaraye igihe kinini kuma karito, abo babanye ndetse nabo basangiye ubwo buzima bubi.
ni muri urwo rwego kuwa 20 Nzeri uyu mwaka yahuje urubyiruko rurenga 400 rwiganjemo abo kumihanda baturutse Nyabuggogo abakorera umunsi mukuri yise Uwamavuko, bakata Umutsima ndetse basangira namafunguro.

REBA VIDEO PASTEUR THEOGENE ASANGIRA N’ABANA BO KUMUHANDA NYABUGOGO

Iki gikorwa cyari kigamije guhumuriza abana bo kumuhanda, ndetse no kubabwira ko Yesu abakunda ndetse ngo nkuko Yesu yamuzahuye agahinduka ko nabo Aruko isaha itaragera ariko Imana Ibakunda cyane.

Theogene na Madamu we Bagaburira abana bo kumuhanda


Bakatanye Umutsima nabana bo kumuhanda

Mukiganiro yagiranye na DC TV RWANDA yavuze ko adashobora narimwe kwibagirwa abo yita "Abarara" basangiye imbeho yo Kwikarito,Ganja(Urumogi), nibindi.

ati"Bariya ni Abantu banjye! Ndabakunda cyane kandi nabo barankunda, Njya Nyura Nyabugogo bakambwira ngo Dore Pasiteri Umujama wacu! rero nabakoreye umunsi mukuru wamavuko kuko abenshi ntago baba bazi nigihe bavukiye"

Yongeye ho "Kiriya gikorwa nzajya nkikora kenshi, kandi nimbona nubushobozi Imana Ikamfasha nzajya nahandi hatandukanye nagiye mba nkiri Mayibobo"

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE YAGIRANYE NA DC TV RWANDA

Ibitekerezo

  • Nibyiza kuba yibuka aba bajyama Bo kumuhanda
    Kandi adaterwa isoni no ngusangira nabo Imana ibimufasheme

    Ni byiza gufasha abantu bafite ibibazo.Ariko UMURIMO nyamukuru Yesu yasabye Abakristu nyakuri,ni ukumwigana tukajya mu nzira tukabwiriza abantu Ubwami bw’Imana,buzaza bugahindura isi paradizo.Ni nayo mpamvu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo izane ubwami bwayo,aribwo butegetsi bwayo.Nibuza ku munsi w’imperuka,buzakuraho ibibazo byose,bubanje kurimbura abantu bose bakora ibyo imana itubuza.Noneho nkuko dusoma muli Ibyahishuwe 11:15,ubutegetsi bw’isi buhabwe YESU,ayihindure paradizo.Kubera ko iyo mperuka yegereje,niyo mpamvu dushyira imbaraga nyinshi mu kujya mu nzira tukabwiriza abantu.Uretse ko abumva ari bake cyane.Abo nibo bazarokoka ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa