Sobanukirwa neza itegeko Bibiliya ivuga ko rirusha ayandi gukomera

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 29 July 2019 Yasuwe: 1513

Hari benshi bazi neza amategeko y’Imana bakanakora ibishoboka byose ngo bayakurikize. Akunze kugarukwaho cyane ni amategeko 10 Imana yahaye Abisirayeli aboneka mu bitabo bitanu bibanza bya Bibiliya.



Igitangaje nuko amategeko yose akunze kumvikana mu matwi y’ikiremwa muntu ko ari ay’Imana yubakiye ku mategeko abiri tugiye kubagezaho.

Ayo mategeko yombi agaruka cyane ku rukundo nkuko Bibiliya isobanura uko Yesu yasubije ikibazo yarabajijwe n’Abafarisayo ubwo bumvaga ko yatsinze abasadukayo.

Ikibazo cyabajijwe Yesu Kristu cyagiraga kiti :” Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe? ”

Yesu mu gusubiza iki kibazo nkuko byanditswe muri Matayo 22:34-40 yagize ati :” ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’

Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ng’iri ‘ Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”

Muri rusange umuntu wese ushaka gukiranuka no kubaho mu buzima bushimwa n’Imana akwiye kubaho mu buzima bwuzuye urukundo.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pasiteri yatunguye abakirisitu azana mu rusengero igitwe cy’ingurube...

Umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria yakoze agashya azana mu rusengero...
7 November 2019 Yasuwe: 6476 1

Umwana wa Young Grace yakiriwe n’Intumwa y’Imana Sultan amurambikaho ibiganza...

Umwana w’ imfura ya Young Grace yakiriwe n’Intumwa y’Imana Sultan Eric,...
30 October 2019 Yasuwe: 2263 2

RIB yataye muri yombi Umuvugizi Wungirije wa ADEPR

Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, yatawe muri yombi n’Urwego...
27 October 2019 Yasuwe: 4711 2

Kinazi:Batatu mu bakirisitu basengaga bakubiswe n’inkuba

Abakirisitu bo mu itorero rya EAR i Kinazi paruwasi ya Rusatira riherereye...
22 October 2019 Yasuwe: 2853 0

Dr. Antoine Rutayisire yifatiye ku gahanga abashumba b’amatorero bihangije...

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Dr. Antoine...
15 October 2019 Yasuwe: 6791 3

Umusore yishwe urupfu rw’agashinyaguro azira ko yavuye mu idini ya Islam...

Umusore wo mu gihugu cya Misiri yishwe urw’agashinyaguro n’abo mu muryango we...
14 October 2019 Yasuwe: 3133 1