skol
fortebet

Ubu buhamya bwa Pasiteri Mugisha winjiza akayabo k’amafaranga kubera korora Imbwa bukomeje gufasha abantu benshi cyane[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Pasiteri Henry Mugisha arashishikariza abanyafurika cyane cyane urubyiruko gutekereza uburyo bwo kwihangira imirimo ibabeshaho kuko aho batuye hari amahirwe abazengurutse bashobora gukoresha bakikura mu bukene.

Sponsored Ad

Pasiteri Henry Mugisha ni umuyobozi Mukuru w’itorero the Victory City Church rikorera muri Uganda. Afite imyaka 36 y’amavuko, ufite umugore n’abana batatu.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri tewolojiya, akagira impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu gutunganya amashusho, ubu akaba arimo kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muby’ubutegetsi muri Amerika.

Mu cyumweru gishize yasuye ishami ry’itorero rya Zion Temple rikorera i Burundi aho yahuguye urubyiruko ku kwihangira imirimo akoresheje ubuhamya bwe.

Amateka y’ubwana bwe:

Pasiteri Henry Mugisha ngo yavukiye mu muryango wifashije kuko Papa we yakoreraga umuntu w’umuherwe mu gihe Mama we yakoraga muri Banki nkuru y’Ubugande.

Gusa ngo ibintu byaje guhinduka ubwo mama we yirukanwaga ku kazi mu gihe gito na Papa we agahita apfa. Avuga ko ibyo byatumye bakena kugeza ubwo baryaga rimwe ku munsi.

Ati: “Twaryaga ifunguro rimwe ry’akawunga, ejo tukanywa igikoma gusa, uko ni ko ubuzima bwari bumeze mu myaka myinshi, ubu usanze nambaye ikabutura wakumirwa kubera ukuntu nanutse, umuryango wacu turi bato atari uko ari ko twabishatse ahubwo kuko twariye nabi turi bato.”

Avuga ko yize bigoranye, agakura bigoranye ariko nanone agashima Imana ko yemeye ko aca muri ibyo bibazo kugirango bimuhumure amaso abashe gukora ibituma ahindura amateka y’ubuzima bwe n’umuryango we.

Uko yatejwe imbere no korora imbwa:

Muri Uganda bamuzi nka “Dogman” kubera akazi akora ko korora imbwa ndetse imyenda ye myinshi iba yanditseho ako kazina “Dogman”.

Uyu mugabo avuga ko ubuzima bwe bwaje guhinduka ubwo yatangiraga umushinga wo korora imbwa akazigurisha ku bantu baba bazikeneye ngo zibafashe gucunga umutekano.

Ati: “Natangiye ndangura imbwa hirya no hino ku isi, nkazizana iwacu muri Uganda zikiri ibibwana, ubu mfite izo nakuye mu Burusiya, muri Afurika y’Epfo, mu Busuwisi, n’ahandi. Ndazigaburira, nkazitoza gucunga umutekano ahantu hatandukanye. Nubwo bamwe babona imbwa nk’ibiremwa bisuzuguritse, njye nzibonamo zahabu”.

Mugisha ngo akorana n’inzego z’umutekano nka polisi n’igisirikare akabagurisha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano ndetse ngo ni na we ugurisha imbwa zicunga umutekano mu muryango wa Perezida Museveni uyobora Uganda.

Avuga ko kugeza ubu amaze kugura amasambu, imitungo itandukanye, akarihira abana be amashuri ndetse akaba yarubatse inzu nziza mu mafaranga yakuye muri ubwo bucuruzi bw’imbwa.

Ati: “Ibihugu byose nagenzemo si uko ndi umupasiteri ukomeye, nukubera korora imbwa, iyo ngezeyo mvuga n’ijambo ry’Imana, nukuvuga ko imbwa zirimo gutuma ubwami bw’Imana bwaguka.”

Agaruka ku biciro by’izo mbwa yagize ati: “Ikibwana kimaze amezi abiri kibwaguwe nkigurisha amadorali 800 kandi mbere yuko imbwa zibwagura mba naramaze kubona abaguzi kera. Akenshi imbwa zanjye zibwagura ibibwana 10 kuzamura, mbere yuko zibwagura mba mfite abazazigura, nukuvuga ko iyo imbwa ibwaguye mba mfite ibihumbi umunani by’amadorali ya Amerika.”

Iyo ikibwana kimaze nk’amezi atandatu ngo akigurisha amadorali 1500.

Nukuvuga ko imwakazi imwe iyo ibwaguye ibibwana 10, ashobora guhita abigurisha akabona amadorali ibihumbi umunani (uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda ni miliyoni zisaga zirindwi), cyangwa akabimarana igihe gito akazabigurisha amadorali ibihumbi 15 (Miliyoni zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda).

Avuga ko iyi ari business yihuta kuko ngo iyo imbwa imaze amezi abiri ibwegetse ihita ibwagura kandi ngo ibwagura ibibwana byinshi.

Yavuze ko hari imbwa imwe yari yoroye igihe kirekire yari yaraguze mu Busuwisi yagurishije amadorali Magana atatu bamuha n’umurima ungana na hegitari.

Arasaba abanyafurika gukunda ibihugu byabo bagakoresha amahirwe abazengurutse mu kwiteza imbere kuko na we nta shuri yize ryo korora imbwa.

Abashaka kujya gutura Iburayi no muri Amerika yababwiye ati: “Umugisha w’Imana uba ku bantu ntuba ahantu! Umugisha w’Imana nturi muri Amerika uri kuri wowe, Amerika ifite ubutunzi kuko ifite abantu, wowe irebe nk’umunyamugisha.”

Asoza abwira abantu ati: “Buri wese Imana yamuhaye impano ivuye mu ijuru, nayikoreshe neza. Njye impano Imana yampaye ni iyo kuganira n’imbwa, kuzitoza, gukorana na zo no kuba inshuti yazo, ubu ndi inshuti y’imbwa zose zo ku isi.”

Ubu ngo abana be yamaze kubagenera imirage y’ubutunzi bwavuye mu korora imbwa.

Pasiteri Mugisha avuga ko nta muntu n’umwe ku isi udafite impano yamukiza, ahubwo ngo benshi ibyo bafite babifata nk’ibisanzwe.

Ibitekerezo

  • Mujye munagerageza kwiga no gukoresha ikinyarwanda kizima. Imbwa ntizororwa, ziracirirwa. Wa mugani wa ’Bavuga ntibavuga", Bavuga gucirira imbwa, ntibavuga korora imbwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa