skol
fortebet

Uko inshuti zaremwe-Rev.Nibintije

Yanditswe: Sunday 12, Apr 2020

Sponsored Ad

Nshuti ya NEMI
Soma :2abakorinto 1
Yobu yasabye impinduka y’ikibazo mu gihe cye cyo kubabazwa:Ese tuzemere ibyiza biva ku Mana noneho twange ibibi (yobu 2:10).Nibikomeye bifite umwanya mu mugambi w’Imana.
Mu gihe kimwe cy’umubabaro mu buzima bwanjye,nemeye kugira icyo mfata cy’umumaro mu byari bimpangayikishije.
Icyo cyemezo cyatumye Imana ikingura undi muryango mu mutima wanjye ariho nakuye kuba nahoza abandi bahura nibyo bigeragezo.
Nakuye guhozwa gukomeye mu magambo ya Pawulo avuga ku (...)

Sponsored Ad

Nshuti ya NEMI

Soma :2abakorinto 1

Yobu yasabye impinduka y’ikibazo mu gihe cye cyo kubabazwa:Ese tuzemere ibyiza biva ku Mana noneho twange ibibi (yobu 2:10).Nibikomeye bifite umwanya mu mugambi w’Imana.

Mu gihe kimwe cy’umubabaro mu buzima bwanjye,nemeye kugira icyo mfata cy’umumaro mu byari bimpangayikishije.

Icyo cyemezo cyatumye Imana ikingura undi muryango mu mutima wanjye ariho nakuye kuba nahoza abandi bahura nibyo bigeragezo.

Nakuye guhozwa gukomeye mu magambo ya Pawulo avuga ku Mana yacu.

Iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abandi bari mu makuba.(2abakorinto 1:4).

Tekereza ku bantu ujya ushaka iyo wumva ubabaye.ushaka umuntu wanyuze mu nzira natwe twisanzemo niwe ushobora kutwumva akaduha inama y’ubwenge.

Abigisha bavuga ko kunyura mu kibaya cy’uburambe bidutegurira kuba abanyamugisha ndetse no kuba abahumuriza beza b’abari kunyura mu bimeze nk’ibyo natwe twanyuzemo.

Igisabwa ni ukwemera iyo miraba yashyize mu nzira yacu ndetse tukanahitamo kwigishwa na yo.

Imana ni Uwiteka ndetse ni umuyobozi w’ubuzima bwacu ndetse ifite n’uburenganzira bwo kudukoresha nk’inshuti ndetse n’abahumuriza bab’abanyabibazo.

Nk’abakozi bayo tugomba kwitegura kwakira ibyo ari byo byose biri ngombwa ko twuzuza ugushaka kwayo.

Nubwo bibabaza ntujugunye iyo mibabaro yawe ahubwo yikoreshe mu kugarurira Imana icyubahiro.

Imana ibahe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International(NEMI)
[email protected]
+14123265034 whatsap

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa