startimes

Umuhanzi uzwi nka Sammy ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatawe muri yombi kubera imiti avuga ko ivura Sida

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 25 June 2019 Yasuwe: 2259

Mu gihugu cya Ghana, umuhanzi uzwi ku izina rya Brother Sammy ukunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,yatawe muri yombi ashinjwa kwamamaza imiti itemewe avuga ko ivura SIDA.



Uyu muhanzi – ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Samuel Opoku – azwi na bose kandi arakunzwe cyane mu mujyi wa kabiri w’iki gihugu wa Kumasi, amashusho ye yamamaza iyo miti ikaba yarebwe inshuro zibarirwa mu bihumbi.

Urwego rushinzwe iby’imiti muri Ghana rwamaganye ibi bikorwa bye runategeka ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko ahita atabwa muri yombi.

Ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo ashyiraho amashusho agaragaza amazi yemeza ko ari amazi “matagatifu” akiza virus ya HIV itera indwara ya SIDA, akiza kanseri n’izindi ndwara zikomeye.

Uyu mugabo muri ayo mashusho avuga ko amaze kuvura abantu barenga 50 akoresheje ayo mazi, amazi avuga ko afite ku bwinshi kuko buri munsi ategura amacupa 50.

Urwego rushinzwe ibiribwa n’imiti rwamaganye ibi yita imiti, ruvuga ko bitemewe kandi bitanemewe kugurishwa nk’uko umuvuguzi w’uru rwego James Lartey abivuga.

Bwana Lartey avuga ko badashobora kwemera ko umuntu akomeza kwamamaza abeshya abantu ko avura SIDA, kanseri, igisukari (diabète) n’izindi ndwara.

Polisi yatangiye iperereza ku byaha uyu muririmbyi aregwa. “Imiti” ye nayo yafatiriwe.

Abavuzi benshi bakoresha ibyatsi muri Ghana, bakunze kuvuga ko bavura SIDA ariko nta n’umwe muri bo wemewe n’abategetsi.

Urwego rushinzwe ibiribwa n’imiti muri Ghana ruvuga ahubwo ko abafata bene iyo “miti” barushaho kumererwa nabi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Saudi Arabia yabujije abanyamahanga kuzajyayo mu mutambagiro...

Igihugu cya Arabia Saoudite cyategetse ko uyu mwaka nta banyamahanga...
23 June 2020 Yasuwe: 217 0

Ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda ryashyize hanze amabwiriza akarishye...

Abayobozi b’lbihuriro ry’impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya...
11 June 2020 Yasuwe: 3898 4

Burundi: Ndayishimiye uherutse gutsinda amatora yabyukiye mu kiliziya...

Kuri iki cyumweru,Ndayishimiye Evariste uherutse gutorerwa kuyobora...
7 June 2020 Yasuwe: 9380 0

Kiliziya Gatolika yatangaje ko yaciye Itsinda ry’Intwarane rigizwe...

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika,bwashyize hanze itangazo rivuga ko...
30 May 2020 Yasuwe: 2277 1

Nkusi Thomas wamenyekanye mu Gasobanuye nka Yanga yahishuye ukuntu Imana...

Icyamamare mu gusobanura Filimi mu Kinyarwanda Nkusi Thomas uzwi nka Yanga...
21 May 2020 Yasuwe: 12378 2

IJAMBO RY’UMUNSI: IMPANO NEMI YEGENEYE ABAMAMA-Rev.Nibintije

Nshuti zanjye, Nshuti zanjye z’ Abamama mwakire impano ( GIFT) yanyu...
11 May 2020 Yasuwe: 699 0