skol
fortebet

Umuhoza w’imyaka 19 yatunguranye avuga uburyo yamaze igihe ikuzimu amena n’amabanga yaho anahishura Abapasiteri yasambanye nabo akabagusha

Yanditswe: Saturday 05, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhoza Belise, ni umukobwa ukiri muto. Yavuze byinshi ku buzima bwe birimo uko yagiye ikuzimu akiri muto cyane, akamara imyaka myinshi ari umukozi ukomeye wa Rusiferi, aho yari yarahawe misiyo yo kugusha abana b’Imana. Yaryamanye n’abapasiteri batari bacye akora byinshi binyuranye biteye ubwoba ariko Imana iza kumubohoza, kuri ubu akaba amaze igihe gito yigobotoye iyo ngoyi binyuze mu bakozi b’Imana bacyashye Sekibi wari umurimo akamuvamo agahunga.

Sponsored Ad

Umuhoza w’imyaka 19 yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na IYOBOKAMANA dukesha iyi nkuru, mu rwego rwo gusohoza isezerano avuga ko yahaye Imana ryo kuzamena amabanga yose yo kwa Satani.

Uyu mukobwa usengera mu itorero rya ADEPR Cyahafi nyuma yo kwigobotora ingoyi ya Sekibi yari yarashyizweho n’ababyeyi be nk’uko abivuga, ngo amaze igihe gito yitandukanyije n’ingoma ya Satani.

Uyu mukobwa ufite ubuhamya bukomeye, avuga ko yabaye igitambo cya Satani akimara kuvuka. Ati “ Nagizwe igitambo cy’umuryango nkimara kuvuka, ubwo ntangira gukorana n’imbaraga z’ikuzimu. Ndi uruhinja nari mfite ubwenge butandukanye n’abandi bana. Nakoraga ibintu bidasanzwe kandi ndi muto cyane.”

Avuga ko mu mikurire ye atigeze atemberezwa ahandi hantu nk’abandi bana, ko ahubwo bamujyanaga gutembera mu marimba gusa.

Umuhoza uvuga ko iwabo bari batuye Nyagatovu muri Kimironko hafi y’irimbi, ngo atangiye gukura, ubwo yigaga mu ishuri ry’inshuke ngo nibwo yatangiye kubona ibintu bidasanzwe ariko ntasobanukirwe ko ari amadayimoni.

Avuga ko mu baturanyi babo harimo abandi bakorana no kwa Satani bari inshuti n’iwabo, aho ariho yatembereraga gusa.

Avuga ko hari igihe yajyaga aburirwa irengero, naho yibera mu mashyamba n’amarimbi, maze ababyeyi be bakajya gutanga amatangazo kuri Radio ariko bakabikora bigiza nkana kuko babaga bazi neza aho yagiye.

Ngo igihe cyaje kugera nyina witwaga Yankurije Jackeline arapfa. Uyu mubyeyi we ni nawe watanze ikuzimu.

Umuhoza avuga ko yakomeje kubaho mu buryo butangaje, biterwa n’imbaraga z’ikuzimu yabanaga nazo ariko abantu batabizi.

Avuga ko hari igihe cyageze ari kumwe n’abandi mu rugo, abona ikintu gifite ishusho idasanzwe kiraje kimufata akaboko, maze abona kimwinjije ahantu hadasanzwe atigeze abona.

Ati “Nahise mbona ndakinguriwe neza. Ni nkaho nari ngiye nakinjira mu murwa w’ikuzimu, kuko ubundi nawubagamo ntarawinjiramo.”

Akomeza avuga ko akiwinjiramo yahise ahura na nyira wari umaze igihe apfuye maze aba ariwe umwakira atangira kumutembereza anamusobanurira.

Yavuze ko mu myaka yose yamaze ari umukozi wa Sekibi ngo yari yaraghawe misiyo yo kugusha abakirisitu. Ati “Nagushije benshi. Najyaga mu nsengero zitandukanye, nkicara ngateza abantu gusinzira kuko nabaga mfite inzoka ngendana. Abatangiraga gusinzira barasohokaga nanjye nkabasangayo nkabaha inkuru bakantega amatwi maze inyigisho zikarangira ntacyo bumvise.”

Umuhoza yakomeje avuga ko yari dayimoni rurangazi, ngo kuko yagushije benshi akoresheje kubarangaza.

Uretse kugusha abantu akoresheje kubasinziriza mu nyigisho, kuriza abana n’ibinti byarangazaga abantu bigatuma badakurikira ijambo ry’Imana, ngo hari n’abo yashyiragamo imbaraga zidasanzwe za Sekibi.

Anavuga ko hari Abapasiteri batari bake yagiye agusha, aho ngo yaryamanaga nabo. Ngo muri bo hari abo akibona bagikora umurimo w’Imana.

Ati “Abapasiteri twaryamanye ni benshi sinakibuka umubare. Hari abo twasambanaga bagahita bagwa bakaba imbata y’ibyaha. Gusa hari abo twasambanye bakiri mu murimo.”

Avuga ko Imana yaje kumugirira neza, afatirwa mu rusengero ubwo yari yagiye gushaka abo agusha. Ngo icyo gihe yinjiye mu masengesho mu Cyumba cy’amasengesho cy’umuvugabutumwa witwa Karosi, ariko ngo akinjiramo yahuye n’akaga gakomeye.

Ati “Nkinjira mu muryango, narakuruwe bidasanzwe numva ntangiye gushya. Nasanze ari Karosi ufite umwanya ari kuvuga mu ndimi, uko nigira imbere numva ndi gukongoka.”

Ngo icyo gihe yahise asohoka maze arabacika. Nyuma yaje kujya mu rundi rusengero nabwo kuri ya misiyo ye isanzwe noneho bigisha ijambo rituma ahafatirwa.

Kuri ubu Umuhoza asengera muri Group y’abanyamasengesho ikomeye cyane yitwa Abacuzi iyoborwa n’umuvugabutumwa wamenyekanye cyane nka Karosi. Yayigezemo muri Gicurasi uyu mwaka wa 2019 nyuma yo kuva Ikuzimu aho yari amaze imyaka myinsi akorera Satani.

Ibitekerezo

  • Abakobwa n’Abagore bemeya kumena amabanga y’abagabo baryamanye nabo,twakumirwa.Ubusambanyi bukorerwa ahantu henshi kandi bihishe: Mu biro,mu nsengero,mu mazu y’abantu,mu mashyamba,mu bisambu,mu modoka,etc...Bukorwa n’abayobozi,pastors,abapadiri,abahinzi,abarimu,etc...Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Niba ari ukuri nabavuge abo ba pasteur kuko bayobya imbaga nyamwinshi naho bitaribyo biraba ari ibinyoma

    Haaaaa izi story zirashaje cyane ntago zizarya ugereranyije nibihe tugezemo.izi story abantu nkaba "shadow aka R.mugisha" barabirishije none wewe mukobwa ndakurahiye ntacyo uzaryamo. Hanga izindi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa