skol
fortebet

Uwo werekana ataravuka uramuzi wa gicucu we!Niyo mpamvu mubyara utubandi n’utubandikazi-Apotre Gitwaza

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Zion Temple and Celebration ku Isi, Apotre Dr Paul Gitwaza, yakebuye abakobwa n’abagore biyambura ubusa mu gihe batwite bagafotora inda zabo bagakwirakwiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ari kimwe mu bikururira abo babyara imivumo yo kuba ibirara.

Sponsored Ad

Intumwa y’Imana, Gitwaza yabigarutseho kuwa Gatandatu taliki 28 Nzeri 2019 ubwo yatangaga inyigisho yageneye abashakanye, muri Phoenex ho muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu nyigisho ndende Apotre Gitwaza yagejeje ku mbaga yari yitabiriye aya materaniro, yagarutse cyane ku bintu biri gutuma ingo z’iki gihe zitamara kabiri, birimo no kuba abashakanye batubahana kugeza n’aho amabanga y’urugo bayishyirira ku karubanda.

Yabwiye abari mu iteraniro ko urugo rugomba kubahwa cyane, aho bisaba ko abashakanye babikora nta mikino arimo, bakabikora bazi ibyo bagiyemo.

Ati “Mugomba kubahisha urugo rwanyu kugeza mu cyumba. Mukarurinda ikibi.Itorero rya mbere si iri duhagazemo ahubwo ni mu cyumba. Hariya ni umwanya wo kuramya, niho itorero rya mbere ritangirira.Iyo mu cyumba hatarimo kuramya Imana, murimo kwanduza igitanda cyanyu.”

Yabwiye abasore n’inkumi ko aribo bagira uruhare rukomeye mu kwangiza ingo zabo. Yavuze ko kwinjira mu ngeso z’ubusambanyi bakiri bato bibakururira imivumo yo kuzagira urugo rubi.

Yakomeje anenga bikomeye abakobwa cyangwa abagore bakuramo imyenda bagafotora inda zabo mu gihe batwite, maze bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Ni gute ibintu bitazaba bibi, umuntu asigaye atwita icyumweru kimwe akabyandika ku mbugankoranyambaga ngo ‘ndatwite’! Inda y’ukwezi kumwe akagenda ayirata ahanu hose. Ibyo ni ibintu bigomba kugirwa ibanga. Ukambara agapira gato n’akaga imbere ugafotora ukereka isi yose, uwo mwana urimo werekana ataravuka uramuzi? Wamukuyehe wa mukobwa we? Uzi aho uwo mwana yavuye wa gicucu we?”

Avuga ko ibyo ababyeyi bakorera abana babo bataranavuka bituma bavukana ibibazo binyuranye biturutse ku mivumo bakururiwe bakiri mu nda.

Ati “Niyo mpamvu mubyara utubandi n’utubandikazi kuko mwatangiye kudushyira ku mbuga nkoranyambaga tumaze icyumweru kimwe munda.”

Yabasabye kutazajya batoragura imico y’ahandi ngo bayigire iyabo batabanje kureba ingaruka izabakururira mu bihe bizaza.

Apotre Dr Gitwaza yasabye abakobwa gukurikiza imyitwarire ya Elizabeti watwise, agahisha inda ye kugeza ikuze ndetse agera igihe cyo kubyara bizwi n’abo mu muryango we gusa.

Kwifotoza kuri bamwe mu bakobwa cyangwa abagore batwite bagaragaza inda yabo, ni umuco ukunze kugaragara cyane ku b’ibyamamare ariko ntabwo bikunze kuvugwaho rumwe, aho benshi bagaragaza ku binenga bavuga ko atari umuco w’i Rwanda.

Src:Iyobokamana

Ibitekerezo

  • Byaba byiza agiye kujya kubwiriza kuri benewabo bari Kiziba bagataha iwabo abandi bari muri Kivu akavana imyaku ku kubutaka bwa Kirima Rujugiro.

    ese abo wita umwanda ni bande? ujye witondera ibyo uvuga kuko amagambo y’urwango akuvamo ntago ahuye n’izina witwa. ngo ni Semahoro harya??

    Nukuri kose ntamukozi WiMana wita umuntu(IGICUCU)Ufite undi ukorera

    Njyendumva uwiyita umukozi w’Imana atukana kuriya uwise umuntu igicucu aba atutse Iyamuremye ubwo afite undi akorera Atari iyo mwijuru kuko ntiyishimira amagambo nkayo atayubahisha usabe IMANA imbabazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa