skol
fortebet

Vugana n’ abandi binyuze mu buzima bwacu-Rev.Nibintije

Yanditswe: Saturday 11, Jan 2020

Sponsored Ad

Soma :Yohana 13:34-35

"34.Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.

35.Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana."

Sponsored Ad

Ese mwamenye ko ubuzima bwa muntu burema ubuhamya?

Ahari ntimwigeze mureba inzira zanyu nk’ikintu icyo ari cyo cyose kiruta ibindi,gusubira inyuma byonyine,ndetse no kuva ku kazi ndetse no kuzuza inshingano za buri munsi.

Niba ari uko wakwibaza ubutumwa bishobora gutanga ku bantu bakuzengurutse .

Ukuri nuko buri muntu wese muri twe avugana n’abandi binyuze mu miterere ,ibikorwa ndetse n’amagambo yacu.

Ubuzima bw’abizera bugomba kugaragaza icyubahiro cy’Imana no kuzana kubona ibikenewe kandi by’akamaro n’ukuri gukiranutse.

Aho turi hose urumuri rwa Kristo rugomba kumurika runyuze muri twe kuko agaragara mu mwijima w’isi,ndetse mwibuke ko ubutumwa bw’imbaraga z’ubuzima buba bufitanye isano n’intera iri hagati y’umubano wacu n’Imana.

Nibyo,ibi ntibivuze ko ubuzima bwacu bugomba kuba ubukiranutse ariko ibisubizo byacu ndetse n’ibikorwa byacu bigomba kugaragaza ko Data wo mu ijuru ari:

•Umwizerwa,
•ababarira
•Uwiringirwa
•ndetse ko Ariho.

Twe turi abatumwe guhagararira Umucunguzi ku bantu tubana buri munsi.

Ubuzima bwacu ni uburyo bw’abandi bwo kwitegereza Imana uko

•ikora
•dukorera abandi cyangwa se
•duhishurirwa amahoro yuzuye
•ndetse n’icyizere niyo twaba turi mu bihe bikomeye.

Abo dukorana,imiryango,abaturanyi ndetse n’inshuti ni bo bahamya b’imyitwarire yacu ya buri munsi ndetse n’ibiganiro.

Buri bumenyi dufite ni uburyo bwo ..gusubiza Yesu....mu buzima bw’undi muntu.

Saba Uwiteka gukomeza ukwizera kwawe ndetse n’urugendo kugira ngo abari i ruhande rwawe udashobora gufasha ariko bashushanyirizwe imbere y’urumuri rwe.

Imana ibahe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034 whatsp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa