skol
fortebet

Abayisilamu bo mu mujyi wa Goma bangiwe gusengera iwabo baza mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abayisilamu bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bangiwe gusengera muri stade Ubumwe kubera impungenge z’umutekano muke, baza gusengera mu Rwanda, mu mujyi wa Gisenyi.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Islam mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Mutarugera Cudra yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko bakiriye abayisilamu benshi bavuye mu mujyi wa Goma, nyuma yo kwangirwa gusengera muri stade yaho.

Yagize ati "Sinakubwira umubare wabo kuko bari benshi, ariko ubaze imodoka zabo zarengaga 50, kandi twishimiye gusengera hamwe."

Sheikh Mutarugera yabwiye Kigali Today ko batari babiteguye, ahubwo ngo Abasilamu bo mu mujyi wa Goma basabye ubuyobozi gusengera muri stade barabangira, babategeka gusengera mu musigiti.

Agira ati "Benshi ntibabikunda gusengera mu musigiti kuri uyu munsi, kubera ko bazi ko mu Rwanda nta kibazo tugira, bahise biyambukira, baraza dufatanya isengesho."

Akomeza avuga ko nubwo bafatanyije isengesho batashoboye kwishimana, kuko mu Rwanda hari icyunamo.

Agira ati "Twababonye turabamenya kuko dusanzwe tuziranye, ariko ibikorwa byo kwishimana ntibyari gukunda kuko mu Rwanda turi mu cyunamo. Bamaze gusenga baritahira, kandi bishimiye kuza gusengera mu Rwanda muri stade bisanzuye nk’uko babyifuzaga."

Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Komiseri Mukuru Kapend Kamand Faustin, yatangaje ko tariki 9 Mata 2024 yangiye abayisilamu mu mujyi wa Goma gusengera muri stade, kubera impamvu z’umutekano, abasaba kujya mu musigiti, ibintu bamwe batishimiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa