skol
fortebet

Mufti w’u Rwanda yibukije Abayisilamu impamvu y’igisibo n’icyo Imana ibasaba

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibihumbi by’Abayisilamu baturutse hirya no hino bahuriye muri Kigali Pelé Stadiu, mu isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan.

Sponsored Ad

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yibukije impamvu y’Igisibo Gitagatifu ku Idini ya Islam n’icyo Imana isaba Abayisilamu.

Ati “Bavandimwe nyuma yo gusiba, icyo dusabwa ni ugukomeza kubaha Allah, dukora ibyo yadutegetse byo kumwiyegereza tunirinda ibyaha yatubujije. Iyo ni yo myitwarire ikwiye kuranga Umuyisilamu umaze ukwezi kose mu ngando za Ramadhan, asibye.”

Mufti w’u Rwanda yavuze ko bidakwiye ko umuntu umaze ukwezi mu gisibo yasubira mu byaha, agata umurongo wo gutinya Allah.

Ati “Uwasubira mu byaha, ibyo biba ari ikimenyetso cy’uko igisibo cye kitakiriwe ndetse nta n’inyungu yakivanyemo ahubwo yaba ari muri ba bandi bazatahira inzara n’inyota gusa.”

Yabwiye Abayisilamu ko uwasibye muri uku kwezi Gutagatifu agira ibyishimo bibiri birimo igihe asoje igisibo ndetse no ku munsi w’imperuka igihe azaba ahuye na Nyagasani agiye kumuha ibihembo yageneye abasibye.

Ati “Bagaragu ba Allah, umunsi wa Eid al-Fitr, ni umunsi w’ibyishimo n’umunezero ku mwemeramana kuko yishimira kuba asoje itegeko yahawe na Allah.”

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, bwatangaje ko nyuma y’isengesho ry’Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr, usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, Abayisilamu bifatanya n’abatuye mu Murenge wa Nyarugenge mu gikorwa cyo #Kwibuka30 .

Iri sengesho ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium, abaryitabiriye basabwe kujya muri Camp Kigali mu gikorwa cyo kwibuka abari batuye mu yahoze ari Segiteri Biryogo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gusiba n’imwe mu nkingi z’ukwizera kw’abayisilamu kandi bikorwa buri mwaka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa