skol
fortebet

Papa yashimagije imibonano mpuzabitsina ariko atanga umuburo ukomeye

Yanditswe: Friday 19, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Papa François yavuze ko kuryoherwa mu mibonano mpuzabitsina ari ’’impano va ku Mana’’ ariko ikwiye ’’kwitonderwa mu kwihangana’’.

Sponsored Ad

Yaburiye ko amashusho y’imibonano mpuzabitsina (pornographie), atanga ’’ibyishimo nta mibobonano [ibaye]’’ kandi ko ashobora kubata.

Papa yabivugiye mu kiganiro rusange ahora atanga i Vaticano buri ku wa gatatu.

Iryo jambo, riri mu rukurirane rw’inyigisho ku bidakwiye gukorwa, rishimikiye ku cyo Papa yise ’’shitani y’ipfa’’.

Uyu mushumba wa kiliziya yavuze ko ipfa ’’ryangiza umubano hagati y’abantu,’’ akomeza avuga ko ’’amakuru ya buri munsi yerekana bihagije uko kuri’’.

Yakomeje abaza ati’’Ni bangahe batangiye neza cyane ariko mu nyuma umubano wabo ukarangira nabi?’’.

Papa ibyo yabivuze mu gihe umuyobozi we mushya w’igice cy’inyigisho, Cardinal Manuel Fernández, yanenzwe cyane kubera igitabo yanditse akanasohora mu myaka ya 1990 cyitwa Mystical Passion: Spirituality and Sensuality.

Icyo gitabo, ubu kopi zacyo zose zamaze kugurwa, kivuga ku mibonano mpuzabitsina y’abantu kandi kikavuga cyeruye ibiba iyo umugabo n’umugore bageze ku ndunduro yayo (orgasm).

Mu kiganiro yahaye Crux, ikigo gisohora ibitabo ku mbuga nkoranyambaga, Cardinal Fernández yavuze ko icyo gitabo yacyanditse akiri muto ko ’’ibyo ari byo byose atashobora’’ kucyandika ubu.

Abagendera ku mahame ya kera bavuze ko icyo gitabo ’’cyarengereye’’, umwe akaba yavuze ko cyerekana ko Cardinal Fernández atari ’’akwiye’’ guhabwa uyu mwanya wo gukurira inyigisho za Kiliziya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa