skol
fortebet

Papa yirukanye Musenyeri wanengaga bikomeye imikorere ye

Yanditswe: Sunday 12, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Papa Francis yirukanye musenyeri Joseph Strickland wo muri leta ya Texas muri Amerika, umunenga bikomeye, ukemanga uburyo Papa ayoboyemo Kiliziya Gatolika.

Sponsored Ad

Vatican yavuze ko uwo musenyeri "azakurwa" mu nshingano ze kubera amaperereza kuri Diyosezi ye ya Tyler.

Musenyeri Strickland ni umuntu ukomeye wo mu ishami ryo muri Kiliziya Gatolika yo muri Amerika rirwanya amavugurura ya Papa.

Gukurwaho kwe kubaye nyuma yuko Papa Francis avuze ku "isubira inyuma" rya bamwe mu bayobozi bo muri Kiliziya Gatolika bo muri Amerika.

Musenyeri Strickland yatangije urukurikirane rwo kwibasira amagerageza ya Papa yo kuvugurura aho Kiliziya ihagaze ku bibazo byo mu mibereho no ku kudaheza, harimo no gukuramo inda, uburenganzira bw’abantu b’imiterere itandukanye n’igitsina cyabo (transgender) no gushyingiranwa kw’abatinganyi.

Muri Nyakanga (7) uyu mwaka, yaburiye ko "ukuri kw’ibanze" kwinshi kw’inyigisho Gatolika kwarimo guhura n’imbogamizi, harimo n’ayo yise amagerageza yo "gutesha agaciro" ugushyingiranwa "nkuko kwashyizweho n’Imana" ko kuba gusa hagati y’umugabo n’umugore.

Yanenze amagerageza "yo mu kajagari" y’abantu "bahakana imiterere yabo ntashidikanywaho yo mu buryo bw’ibinyabuzima bahawe n’Imana".

Ibaruwa ye yumvikanishije ko amagerageza yo guhindura "ibidashobora guhindurwa" yatuma habaho gucikamo ibice kudasubirwaho (kudashobora gusanwa) muri Kiliziya. Yaburiye ko abashaka impinduka "ni bo nyakuri bashaka gucamo ibice" Kiliziya.

Musenyeri Strickland yari arimo gukorwaho iperereza na Vatican ndetse mbere yari yaranze akanya yahawe ko kwegura, no mu ibaruwa ifunguye yo muri Nzeri (9) yakabije Papa ngo amwirukane.

Yagize ati: "Sinshobora kwegura nka Musenyeri wa Tyler kuko ibyo kuri jyewe byaba ari ugutererana umukumbi [w’intama]."

Muri uyu mwaka, urugaga rw’abahezanguni bakomeye ku bya kera ruzwi nka "Coalition for Canceled Priests" rwakoze inama yo kumushyigikira muri iryo perereza.

Vatican yavuze ko icyemezo cyo kumwirukana "cyabaye nyuma yo gusurwa mu ivugabutumwa kwategetswe na Papa muri Kamena (6) umwaka ushize muri Diyosezi ya Tyler". Ibitangazamakuru bya Kiliziya Gatolika bivuga ko iryo perereza ryanarebye ku bibazo by’imicungire y’imari muri iyo diyosezi.

Musenyeri Strickland, w’imyaka 65, yagizwe Musenyeri mu mwaka wa 2012, ubwo Benedicto wa XVI yari Papa.

Ibi byose bikurikiye amagerageza akomeye yakozwe na Papa yo gutuma Kiliziya irushaho kujyana n’ibihe kuri ubu buyobozi bwe nka Papa.

Ku wa kane, Vatican yatangaje ko abantu b’imiterere itandukanye n’igitsina cyabo bashobora kubatizwa muri Kiliziya Gatolika, mu gihe cyose kubikora bidateje amahano cyangwa "urujijo".

Mu Kwakira (10) uyu mwaka, yumvikanishije ko Kiliziya yaba ifunguye (yakwemera) ku guha umugisha abakundana b’igitsina kimwe (banazwi nk’abatinganyi), ubwo yabwiraga itsinda ry’abakaridinali ngo "ntidushobora kuba abacamanza bahakana gusa, bamagana ndetse baheza [bakumira]".

Ubwo yavugiraga mu nama y’umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko i Lisbonne muri Portugal, Papa yavuze ko ugusubira inyuma kw’abantu bamwe "nta cyo kumaze".

Yongeyeho ati: "Gukora ibi utakaza umugenzo wa nyawo [w’ukuri] ukiyambaza ingengabitekerezo zo kugushyigikira. Mu yandi magambo, ingengabitekerezo zisimbura ukwemera."

Imihindagurikire y’ikirere na yo ni indi ngingo ikomeye y’ubupapa bwe - kuva ku nyandiko yamamaye yanditse ku bidukikije mu mwaka wa 2015, kugeza ku kuburira ko mu gihe cya vuba aha gishize ko isi ishobora kuba iri "hafi kugera ku hantu habi cyane" kubera imihindagurikire y’ikirere.

Yanamaganye mu buryo bukomeye abahakana imihindagurikire y’ikirere, ndetse azitabira inama y’Umuryango w’Abibumbye ku bidukikije (COP28) izatangira mu mpera y’uku kwezi i Dubai - ni bwo bwa mbere na mbere Papa azaba yitabiriye iyo nama kuva inama nk’izo zatangira mu mwaka wa 1995.

Vatican yavuze ko Diyosezi ya Tyler izaba iyobowe by’igihe gito na Musenyeri Joe Vasquez wa Diyosezi ya Austin yo muri Texas.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa