skol
fortebet

Rev Rutayisire yahishuye icyamubabaje cyane ku banyamadini nyuma ya Jenoside

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rev Pst Antoine Rutayisire yavuze ko yatewe umujinya no kubona nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abihayimana barakomeje gutanga inyigisho nk’uko byahoze mu gihe abantu bari bafite ibikomere bitagira akagero.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na RBA,Rutayisire yavuze ko uwagiriwe nabi, akomeretswa n’agahinda yatewe ariko n’uwagize nabi arikomeretsa kuko asigarana ikimwaro cy’ibyo yakoze bityo iyo ugiye kuvuga isanamitima, tugomba gukoma urusyo tugakoma n’ingasire ku buryo ureba mu mpande zombi. -

Ati “Icyanteye umujinya ni ugukomeza ibintu nk’uko byahoze mu gihe abantu bakomeretse. Kubona twarasohotse muri Jenoside, abantu bariciwe mu nsengero, twarangiza tugakomeza nk’aho nta cyabaye,byanteye umujinya.’’

Yavuze ko urebye abemeye gusaba imbabazi n’abazitanze hari uruhare rukomeye, imyemerere no kwizera yabigizemo.

Ati “Usanga kwizera kw’abantu, byarabyaye umusaruro. Byaduhaye icyitegererezo kitubwira ko ibyo tubikoze, umusaruro wavamo. Icyo dukeneye ni ukubona u Rwanda rukira. Hari ibyo twashoboraga gukora tutakoze, kandi kuba tutarabikoze mu gihe cyabyo, bizatuvuna.’’

Rev. Past Antoine Rutayisire yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye cyane.

Ati “Uwateguye Jenoside yishe u Rwanda mu gihe kirekire. Aho mfatira icyitegererezo ni abapfakazi ba 1963, bo ntibari bemerewe no kurira. Barakubazaga bati ‘umubyeyi wawe yarapfuye, ukavuga uti yararwaye arapfa.’’’

Yavuze ko urugendo rw’isanamitima rugoye kuko usanga nk’umuyobozi, umupadiri, umupasiteri, meya, agomba guha serivisi bamwe mu bamuteye igikomere.

Yakomeje ati “Biravuga ngo arongera ashinyirize. Hari abantu bazarira kera, batagihura n’abantu. Mbona abantu tungana bari mu myaka 60, dusigaye dukumbura kuvuga ibyo tutigeze tuvuga. Hari abo amarangamutima azajya agaruka ntitunamenye ko ari byo.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa