skol
fortebet

Umupasiteri yarasiwe imbere y’abayoboke be ahita ahasiga ubuzima

Yanditswe: Monday 09, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umupasiteri, Dwayne Gordon yarashwe n’abagizi ba nabi ahita apfa ubwo yari mu rusengero i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo.

Sponsored Ad

Bivugwa ko abantu batatu bakomerekejwe n’amasasu yarasiwe muri uru rusengero mu ijoro ryo ku wa gatanu,tariki 06 Ukwakira 2023,n’abagizi ba nabi batandatu bari bitwaje intwaro.

Dwayne Gordon yari ayoboye amateraniro ku rusengero rwa Eagles Christian Centre ubwo abagizi ba nabi binjiragamo bagatangira kurasa.

Ibyabaye byose byafashwe amashusho biri kuba Live,aho ayo mashusho yerekana abakekwaho ubwicanyi kwambura abari bitabiriye aya materaniro bose, mbere yo guhunga.

Amwe mu magambo ya nyuma Dwayne Gordon yabwiye itorero agira ati: "wakoze cyane Mervyn kuba waranyemereye kuza mu rusengero rwanyu kandi ukanyemerera kwigisha."

Umuvugizi wa polisi, Dimakatso Nevhuhulwi, yatangaje ko hakomeje iperereza ku cyaha cy’ubwicanyi n’ibindi bibiri byo kugerageza kwica.

Ati: “Abakekwa barashe amasasu, abantu batatu barakomereka. Umwe mu bahitanwe n’ibikomere byayo byamenyekanye ko ari umushumba w’iryo torero.

Abakekwa bambuye abantu telefoni zabo n’ibindi bintu mbere y’uko bahunga."

Kuva icyo gihe, abapolisi ba Johannesburg bakomeje guhiga ababikoze.

Ibi bintu bibabaje byateye abaturage bo muri Afurika y’Epfo ubwoba, cyo kimwe n’abakiristo benshi hirya no hino ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa