IRMCT imaze imyaka 26 ishakisha Abanyarwanda babiri bashinjwa ibyaha bya Jenoside barapfuye
Yanditswe: Wednesday 15, May 2024
Umushinjacyaha w’urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha yatangaje ko abashakishwaga n’uru rwego bose ku byaha bya jenoside mu Rwanda ubu bose ibyabo bisobanutse, nyuma y’uko bamenye neza ko babiri bari bagishakishwa na bo bapfuye.
Uru rwego ruzwi nka International Residual Mechanism for Criminal Tribunals (IRMCT) rwatangaje ko iperereza ryarwo “ryageze ku bihamya” ko Ryandikayo na Charles Sikubwabo bombi bapfuye mu 1998.
Aba babiri ni aba nyuma bari basigaye bashakishwa n’ubu bucamanza mpuzamahanga ngo baburanishwe ku ruhare bakekwaho muri jenoside, mu gikorwa cyatangiwe n’icyahoze ari Urukiko rwa Arusha.
Sikubwabo wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda akakivamo afite ipeti rya Adjutant-Chef nk’uko uru rwego rubivuga, yabaye ‘bourgmestre’ wa komine Gishyita mu cyahoze ari Kibuye umwanya yariho muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yashinjwaga gukora jenoside no gushishikariza Interahamwe kwica Abatutsi bari bahungiye mu nsengero, ku bitaro n’izindi nyubako rusange.
Yashinjwaga uruhare mu bwicanyi ku Batutsi bari bahungiye muri stade ya Kibuye, kuri kiliziya ya Mubuga, no mu tundi duce tw’ahitwa mu Bisesero ku Kibuye, ahiciwe Abatutsi babarirwa mu bihumbi nk’uko uru rwego rubivuga.
Uyu munsi rwemeje ko Sikubwabo n’umuryango we bahungiye mu cyahoze ari Zaire – DR Congo ubu – bakaba mu nkambi ya Kashusha, nyuma kubera imirwano yahabereye akaburana n’umugore we n’abana, bo baje gutaha mu Rwanda.
Uru rwego ruvuga ko Sikubwabo we yakomeje akagera muri Congo-Brazzaville, na Centrafrique, mbere yo kugera muri Chad ahagana mu 1997.
Uru rwego ruvuga ko “iperereza ryimbitse” ryemeza ko Sikubwabo yapfiriye i N’djamena mu murwa mukuru wa Chad mu 1998 akaba ari naho ashyingurwa mu muhango witabiriwe n’abantu bacye. Imva ye mu irimbi rusange ngo ntiyashyizweho ikimenyetso, kandi nyuma iryo rimbi ryaje kwangizwa n’imyuzure.
‘Ryandikayo yaguye i Kishasa’
Uru rwego rw’ubucamanza rwatangaje ko Ryandikayo wari umucuruzi wa restaurant afite n’uruganda rw’amatafari iwabo ku Kibuye na we yashinjwaga ibyaha bya jenoside yakoreye mu cyari komine Gishyita ku Kibuye.
Ibyaha birimo kwica n’uruhare mu kwica ibihumbi by’Abatutsi bahungiye muri kiliziya ya Mubuga, n’iya Murangara, n’ahatandukanye mu Bisesero.
Uru rwego ruvuga ko Ryandikayo na we yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu nkambi ya Kashusha, ariko yagiye kuva mu Rwanda muri Nyakanga(7) 1994 afite uburwayi.
Muri Congo, uru rwego ruvuga ko yaje kwinjira mu nyeshyamba za FDLR, ariko nyuma akaza kwerekeza i Kinshasa aho uru rwego ruvuga ko iperereza ryarwo ryemeza ko ari ho yapfiriye mu 1998 azize uburwayi.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *