skol
fortebet

Ababyeyi barize amarira y’ibyishimo nyuma yo kongera guhura n’umwana wabo bari bamaze imyaka 32 barabuze

Yanditswe: Wednesday 20, May 2020

Sponsored Ad

Umugore n’umugabo bo mu Bushinwa bashi mutiwe umwana kuri hoteli mu mwaka wa 1988 bongeye kumubona hashize imyaka 32 ibyo bibaye.

Sponsored Ad

Mao Yin yatwawe afite imyaka ibiri y’amavuko, ubwo se yari ahagaze kuri hoteli ngo amushakire amazi yo kunywa bari gutaha amukuye ku ishuri ry’incuke.

Ababyeyi be bamushakashatse mu gihugu ndetse nyina yatanze impapuro zirenga 100,000 ziriho amakuru y’umwirondoro we, muri uko kumushakisha.

Bongeye guhuzwa mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na polisi ejo ku wa mbere. Kandi uwo muhungu - ubu ufite imyaka 34 - yavuze ko agiye kumarana igihe n’ababyeyi be.

Li Jingzhi, nyina w’uwo musore, yagize ati: "Ndifuza gushimira abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo badufashije".

Mao Yin byamugendekeye gute?

Yavutse ku itariki ya 23 y’ukwa kabiri mu mwaka wa 1986.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru South China Morning Post mu kwezi kwa mbere - mbere yuko aboneka - nyina yavuze ko umuhungu we ari umwana "w’umuhanga cyane, mwiza kandi ufite ubuzima bwiza".

Ku itariki ya 17 y’ukwa cumi mu 1988, se Mao Zhenjing yari amuvanye ku ishuri ry’incuke amutahanye, mu mujyi wa Xian wo mu ntara ya Shaanxi.

Nuko uwo mwana abwira se ko ashaka amazi yo kunywa, undi na we ni ko guhagarara ku muryango wa hoteli.

Ubwo se yakonjeshaga amazi ashyushye ngo ayahe umwana we, yarebye ku ruhande gato, yongeye guhindukira asanga umuhungu we bamutwaye.

Uwo muryango wamushakishije muri uwo mujyi wa Xian no mu nkengero zawo, ushyiraho ibyapa byo kumurangisha.

Hari ubwo bigeze kugira ngo bamuguyeho, ariko bari bibeshye kuko yari undi muntu utari we.

Madamu Li yageze ubwo ava ku kazi ngo abone uko ashakisha neza umuhungu we - atanga impapuro zirenga 100,000 ziriho umwirondoro we mu ntara zirenga 10 - ariko ntibyagira icyo bitanga.

Uko imyaka yagiye ishira, yagiye agaragara mu biganiro byo kuri televiziyo nyinshi zo mu Bushinwa asaba ubufasha.

Yakurikiranye abantu bagera kuri 300 ariko asanga nta muhungu we urimo, nkuko ikinyamakuru South China Morning Post gikomeza kibivuga.

Mu mwaka wa 2007, Madamu Li yatangiye gukora nk’umukorerabushake mu kigo ’Baby Come Back Home’ - cyangwa se ’Mwana Garuka mu Rugo’, ugenekereje mu Kinyarwanda.

Yafashaga abandi babyeyi gushakisha abana babo bazimiye.

Nkuko igitangazamakuru cya leta y’Ubushinwa kibitangaza, yafashije abana 29 kongera kubona imiryango yabo, nubwo umuhungu we bwite we yari agikomeje kubura.

Avuga ko ashaka gukomeza gukora muri icyo kigo, agakomeza gufasha ababyeyi babuze abana babo kongera kubabona.

Mao Yin yabonetse gute?

Mu kwezi kwa kane, nkuko igitangazamakuru cya leta kibivuga, polisi yahawe amakuru ajyanye n’umugabo wo mu ntara ya Sichuan mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa - ni nko mu ntera ya kilometero hafi 1,000 uvuye mu mujyi wa Xian.

Ayo makuru yavugaga ko uwo mugabo amaze imyaka arera umwana utari uwe.

Polisi igera kuri uwo warezwe muri iyo myaka nk’umwana mu rugo, ubu ukaba ari umugabo w’imyaka 34.

Nuko hakorwa ibizamini by’uturemangingo ngengasano (ADN/DNA) ngo harebwe niba hari isano afitanye na Mao Zhenjing na Li Jingzhi.

Ibizamini byagarutse bigaragaza ko bafitanye isano y’amaraso.

Mao Yin - muri icyo gihe wari warahawe irindi zina rya Gu Ningning - ubu akora akazi ko gutaka mu nzu.

Yavuze ko "atazi neza" ikijyanye n’ejo hazaza he, ariko ko ubu agiye kubana n’ababyeyi be.

Polisi yavuze ko yari yaragurishijwe akiri umwana, akagurishwa ku giciro cy’ama yuan 6,000 (ni arenga ibihumbi 700 mu mafaranga y’u Rwanda y’ubu) ku bashakanye babuze urubyaro.

Madamu Li yabwiwe iyo nkuru nziza ku itariki ya 10 y’uku kwezi kwa gatanu - itariki Ubushinwa bwizihirizaho umunsi mukuru wahariwe kuzirikana ku babyeyi b’abamama.

Yagize ati: "Iyi ni yo mpano nziza cyane kurusha izindi zose nigeze mbona".

Iperereza kuri iryo shimutwa ryo mu mwaka wa 1988 rirakomeje.

Gushimuta abana bihagaze bite mu Bushinwa?

Gushimuta no gucuruza abana bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari ikibazo mu Bushinwa.

Nta mibare iriho itangwa na leta, ariko ku rubuga rwa internet rwa ’Baby Come Back Home’ hariho inyandiko 14,893 zishakisha abahungu baburiwe irengero n’izindi 7,411 zishakisha abakobwa baburiwe irengero.

Mu mwaka wa 2015, byagereranywaga ko abana 20,000 bashimutwa muri mwaka mu Bushinwa.

Mu mwaka wa 2009, minisiteri y’umutekano y’Ubushinwa yashyizeho uburyo bwa DNA bwo kuri internet, kugeza ubu bumaze gufasha mu kubona abana barenga 6,000 bari baraburiwe irengero.

No mu kwezi kwa gatanu mu 2016, iyo minisiteri yatangije uburyo yise "kongera guhura". Kugeza mu kwezi kwa gatandatu mu 2019, bwari bumaze gutuma abana barenga 4,000 bongera guhuzwa n’imiryango yabo.”

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa