skol
fortebet

Abafana ba Napoli basabye umunyamakurukazi w’uburanga kwambara ubusa hejuru ubwo yambukiranyaga ikibuga [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, Oct 2019

Sponsored Ad

Abafana ba Napoli binginze umunyamakurukazi w’imikino witwa Diletta Leotta ko yakuramo umupira yari yambaye ubwo yambukiranyaga ikibuga cya San Paolo iyi kipe ikiniraho.

Sponsored Ad

Uyu munyamakurukazi ukundwa na benshi kubera uburanga bwe,yambukiranyije ikibuga bituma abafana ba Napoli bamukunda cyane baririmba ngo “Kuramo umupira wawe.”

Uyu munyamakurukazi yahise azamura ukuboko kwe,abereka igikumwe gicuritse,yanga ubusabe bwabo.

Uyu munyamakurukazi yambukiranyije iki kibuga ubwo yari aje gukurikirana umukino wa Napoli na Brescia muri Serie A.

Leotta w’imyaka 28 ni umwe mu banyamakurukazi bafite abafana benshi kuko akurikiranwa n’abarenga miliyoni 4.6 kuri Instagram.

Leotta ukorera DAZN na Radio 105,aherutse guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko yatandukanye n’umukunzi we ndetse ari wenyine bituma benshi mu bagabo bahanganira kumwegukana.

Uyu munyamakurukazi wasabwe gukuramo imyenda n’abafana,yitabiriye irushanwa rya Miss Italy mu myaka 10 ishize aho yahawe ikamba rya "Miss Elegant".Yize amategeko muri kaminuza yitwa Luiss University yo mu mujyi wa Roma.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa