Udushya
Abagabo n’abagore bandagajwe bikomeye n’agasembuye kubagusha ahantu habi cyane [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 20, Jun 2019
Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga I Burayi hacicikanye amafoto agaragaza abagabo n’abagore bari banyoye inzoga zirengeje urugero,zibasebereza ku karubanda bamwe bagwa mu bwiherero,abandi bagwa ku mihanda ndetse hari n’awaguye muri Urinoir.
Isindwe rikomeye ry’aba bantu ryarabahemukiye cyane kuko hari umugore wari wasinze cyane wafotowe yahanutse ku musarani amanitse amaguru mu kirere,kimwe n’umusore waguye mu busitani yubamye.
Undi musore yananiwe kugenda agwa mu nzira yo muri hoteli,ishati n’inkweto byose yabikuyemo biri hafi ye.
Aya mafoto yatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bandagaza aba bantu ndetse basaba abantu kunywa mu rugero.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *