skol
fortebet

Abakobwa 5 bishe musaza wabo bamuziza ihene yashakaga kubatwara

Yanditswe: Friday 21, Feb 2020

Sponsored Ad

Abakobwa 5 bo mu gace ka Gatundu ya ruguru mu ntara ya Kiambu muri Kenya barashinjwa gukubita musaza wabo kugeza bamwishe bamuziza gushaka kwikubira inkwano umwe muri bo yahawe.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko aba bavandimwe 6 batangiye gushwana ubwo nyina ubabyara witwa Holidia Wanjiru,yavugaga ko inkwano y’ihene yahawe igomba guhabwa ba nyirarume cyane ko uyu musaza wabo yari atarakora ubukwe.Ibi biteganywa n’amategeko y’aba Kikuyu.

Uyu musaza w’aba bakobwa 5 witwa Paul Njeri yahise yitanguranwa avuga ko agomba guhabwa inkwano z’umuryango kubera ko ariwe mukuru.

Uyu mugabo w’imyaka 51 akimara kuvuga ibi, bashiki be barimo Susan Wambui, Elizabeth Wairimu, Catherine Wanja, Alibeta Njambi na Mary Muthoni bahise bamusimbukira batangira kumukubita kugeza bamugize intere.

Uyu mugabo yajyanwe mu rugo yavunaguritse nyuma y’umunsi umwe ahita apfa nyuma yo kumukangura ntabyuke.Ntihavuzwe igihe aya mahano yabereye.

Abagenzacyaha bahise bata muri yombi aba bakobwa 5 bajya kubafunga mu gihe hategerejwe gusuzuma umurambo w’uyu mugabo uri mu bitaro byitwa General Kago Hospital by’ahitwa Thika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa