skol
fortebet

Abakozi b’Abagore bo mu Bushinwa bahawe igihano gikomeye nyuma yo kunanirwa kwesa imihigo

Yanditswe: Wednesday 23, Jan 2019

Sponsored Ad

Abakozi b’abagore bo mu Bushinwa bahawe igihano gikomeye n’abakoresha babo cyo guca mu mujyi bakambakamba nyuma yo kunanirwa kwesa imihigo bari bahize mu mwaka ushize wa 2018.

Sponsored Ad

Aba bakozi bo mu mujyi waTengzhou mu Bushinwa, bakoze agashya bagenda bakambakamba umujyi wose abantu bari kubaha urw’amenyo nyuma yo kubwirwa ko bagiye gukatwa imishahara kubera ko batageze ku ntego bari bihaye.

Aba bakozi b’abagore bakorera ikigo gikomeye mu Bushinwa gicuruza ibintu by’ubwiza,bakambakambye mu muhanda bambaye imyenda y’akazi,bituma benshi babafata amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Imbere y’abakoresha babo,aba bakozi bakora imyenda bagaragaje ko bababajwe n’ubunebwe bwabo bwatumye batagera ku ntego,bahitamo kwiha igihano cyo kugenda bakambakamba mu muhanda.

Imbere y’aba bagore hari umwe mu bagabo ushinzwe kubacunga wari ufashe ibendera ryanditseho izina ry’ikigo bakorera.

Polisi yivanze muri iki gikorwa benshi bafashe nko gutesha agaciro abagore ndetse n’abakozi muri rusange nyuma yo guhamagarwa n’abaturage.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa