skol
fortebet

Abakozi bo mu ndege bakubiswe n’abagenzi barakomereka bazira gukererwa kw’indege

Yanditswe: Thursday 16, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abagore 3 bari mu myaka ya 20 bakubise abakozi wa kompanyi y’indege ya Spirit Airlines ku kibuga cy’indege cya Fort Lauderdale-Hollywood International Airport bakoresheje ibipfunsi n’ inkweto bazira ko indege bakorera yatinze guhaguruka.

Sponsored Ad

Aba bagore 3 batawe muri yombi nyuma y’aho kuwa Kabiri w’iki cyumweru badukiriye abakozi ba kompanyi ya Spirit Airlines bakabakubitisha inkweto n’ibipfunsi ndetse bakabatera amatelefoni babaziza ko indege bakorera yatinze guhaguruka.

Polisi yavuze ko aba bagore 3 bashyizwe mu ikasho nyuma yaho uburakari bwabo bwo gukererwa ku indege butumye bakubita aba bakozi ku kibuga cy’indege cya Fort Lauderdale-Hollywood International Airport.

Abakozi 3 ba Spirit Airlines barakomeretse byoroheje nyuma y’uru rugomo rw’aba bagore bari bariye karungu.

Ikinyamakuru 10.com cyavuze ko polisi yatangaje ko aba bagore bakubise aba bakozi bakoresheje ibintu bitandukanye nka telefoni,inkweto,uducupa tw’amazi babamenaho n’ibiryo.

Uru rugomo rwafashwe na za camera zo ku muryango w’ahaba indege zerekeza Philadelphia.

Izi camera zagaragaje aba bagore batera ibintu abakozi hanyuma barambuka bajya inyuma y’intebe bakubita umwe muri bo.

Aba bagore bakorewe dosiye ivuga ko “bakubise aba bakozi mu bice bitandukanye by’imibiri yabo.”

Umuvugizi wa Spirit Airlines yagize ati “Turashimira abakozi bacu kubera ubunyamwuga bagaragaje no gutabara vuba.Turashimira kandi abashinzwe umutekano kubera ubufasha baduhaye kuri Fort Lauderdale-Hollywood International Airport .

Abagenzi 3 bararakaye cyane bararwana kubera ko indege yatinze guhaguruka,barafunzwe kubera gukomeretsa abakozi bacu.Abakozi bacu 3 barakomeretse byoroheje.”

Aba bagore bafunzwe bose bakomoka Phildadelphia.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa