skol
fortebet

Abana bigira mu ishuli ryuzuye amazi bicaye ku matafari bateye benshi agahinda [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 10, May 2019

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane,taliki ya 09 Gicurasi 2019,nibwo ku rubuga rwa Twitter hasakaye amashusho y’abanyeshuli bo mu gihugu cya Kenya bicaye ku matafari mu ishuli ryuzuyemo amazi menshi.

Sponsored Ad

Aba bana b’abanyeshuli bari bicaye mu ishuli ryuzuye amazi bicaye ku matafari bakomoka mu ntara ya ya Kilifi aho biga mu kigo cyitwa Mangororo Primary School mu gace ka Ganze.

Kubera imvura nyinshi iri kugwa mu gihugu cya Kenya,amashuli y’aba bana yuzuyemo amazi bituma bamwe biga bahagaze ku matafari,abandi biga bayicayeho.

Nyuma yo kujya hanze kw’aya mafoto,abantu benshi ku isi batanze ibitekerezo bibaza icyo abayobozi bakora by’umwihariko basaba perezida Uhuru Kenyatta kugira icyo akora.

Guverineri w’intara ya Kilifi yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’aya mafoto yagiye hanze,yiteguye gutanga ikiganiro kirambuye abivugaho.

Umudepite ukomoka mu gace ka Ganze, Teddy Mwambire yabwiye abanyamakuru ko nubwo abantu babonye ishuli rimwe gusa,hari andi arenga 30 abanyeshuli babayeho muri ubu buryo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa