skol
fortebet

Abantu basengaga Prince Philip bugiye kumusimbuza umwe mu bagize umuryango we

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Ubwoko bw’abantu batuye ku kirwa cya Vanuatu ahitwa Tanna buri mu cyunamo cyo kubura imana yabo Prince Philip aho ngo buri gushaka uko bumusimbuza umuhungu we Prince Charles.

Sponsored Ad

Ubu bwoko bwitwa Yaohnanen butuye mu majyepfo ya Pacific bwasengaga buri munsi Philip wari umugabo w’umwamikazi Elisabeth wa II w’Ubwongereza,bwiyemeje kumusimbuza umuhungu we igikomangoma Charles.

Mu masengesho y’aba baturage,basabaga buri munsi Prince Philip kurinda imirima yabo y’ibitoki ndetse n’indi myaka yabo kugira ngo itangirika.

Nyuma yo kumenya ko imana yabo, Prince Philip yatabarutse bahise batangira icyunamo kizamara ibyumweru byinshi aho bivugwa ko ari iminsi 100.

Aba baturage bavuga ko imyuka yo mu kirunga ariyo izimika Igikomangoma Charles kikababera imana gisimbuye se.

Muri iki cyunamo,abakuru bo muri ubu bwoko baraterana bagasukura abakurambere,bakanywa Kava hanyuma bagakora indi migenzo itandukanye.

Umuyobozi w’aba Yaohnanen,witwa Jack Malia,yagize ati “umubano dufitanye n’umuryango w’I Bwami uzahoraho.”

Benshi mu bashengerera kuri iki kirwa bifuje ko Prince Charles amusimbura ndetse bamusaba ko yagera ku byo se atakoze birimo gusura iki kirwa agahura n’abaturage bamukunda cyane.

Malia yavuze ko umwuka wa Prince Philip uri mu baturage bose ariko batigeze bamubona kuko atakojeje ikirenge kuri iki kirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa