skol
Kigali
startimes

Abantu batunguwe n’ inkoko yibasiye umugore ikamwica ku manywa y’ihangu

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 8 September 2020 Yasuwe: 10251

Mu bintu bitunguranye kandi bitangaje ariko biteye agahinda, inkoko yibasiye umugore witwa Chandapiwa Makaza wari atuye mu mudugudu wa Chingodora mu gihugu cya Zimbabwe, aho yaje gupfa azize ibikomere yagize kubera icyo gitero giteye ubwoba.


Amakuru avuga ko Chandapiwa Makaza ufite imyaka 42, ukomoka mu mudugudu wa Chingodora, yibasiwe cyane n’iyi nkoko y’isake iramwicwa ubwo yari arimo anyura hafi y’urugo rw’uwitwa Zvikomborero Takarinda.

Umuyobozi w’agateganyo Zimunya yavuze ko iki ari ibintu biteye urujijo bitigeze bibaho muri uyu mudugudu wa Chingodora. Yatangaje ko Takarinda afite byinshi byo gusobanura ku bijyanye n’impamvu iyo sake yibasiye nyakwigendera. Ati:

Mbere y’iki kibazo, ntabwo byari byigeze bibera muri aka gace. Ni amayobera kandi ntibisanzwe. Nzahamagara nyirayo mu rukiko rwanjye kugira ngo asobanure uburyo isake yonyine ishobora gutera umugore, bityo bikamuviramo urupfu. Ntabwo twashoboraga gukora inama zisanzwe zurukiko kubera gufunga bitewe na Covid-19, ariko ubucuruzi buragenda busubira mu bisanzwe.

Turashaka kugera ku mizi y’iki kibazo. Abantu benshi bibwiraga ko uyu yapfuye urupfu rusanzwe, ariko tuzagikurikirana neza kandi twumve urubanza rwose. Ibyabaye ni kirazira, ikizira. Ubutabera bugomba gutsinda”.

Zvikomborero Takarinda avuga ku byabaye, yavuze ko atari bwo bwa mbere isake ye yibasiye umuntu. Yongeyeho ko isake yari ifite akamenyero ko kwibasira abantu cyane cyane abagore, ati:

Sinigeze nkoresha isake mu zindi ntego usibye korora. Nyamara, isake yari ifite akamenyero ko kwibasira abantu, cyane cyane abagore.

Ubu bwari ubwoko butandukanye kandi abantu bahoraga babuguriza kugirango bororoke bitewe n’ubunini bwabwo. Ntabwo bwari ubwa mbere uyu muryango uguriza”.

Icyakora, Takarinda yarize bidasubirwaho ubwo abaturage bari bateraniye mu muhango wo gushyingura basabye ko isake yicwa igatwikwa.

Abaturage bakangishije kumuhana. Nta kundi byagenda, Takarinda yahatiwe kwica no gutwika isake ye, amarira atemba mu matama.

Nkuko ikinyamakuru iHarare kibitangaza, Takarinda yiteguye kwitaba urukiko rw’umuyobozi gakondo kugira ngo arusheho gutanga ibisobanuro ku bintu by’amayobera byateje urupfu rwaChandapiwa Makaza.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umushoferi yagonze umugenzi ari kwambukiranya umuhanda ariruka nyuma amenya...

Umushoferi w’umugore witwa Fatheha Begum Abedin ukomoka mu gihugu...
21 September 2020 Yasuwe: 4957 0

Abasore 3 bakatiwe igihano cyo gucibwa intoki 4 buri wese bazira...

Urukiko rwo mu gihugu cya Irani rwakatiye abasore 3 barimo uwitwa Hadi...
19 September 2020 Yasuwe: 1798 0

Umugore ufite amabere manini kurusha abandi muri UK yishimiye akayabo...

Umwongerezakazi witwa Leia Parker w’imyaka 25 ukomoka ahitwa Twickenham mu...
18 September 2020 Yasuwe: 5891 0

Umugabo yarongoye nyirabukwe nyuma yo gutandukana n’umugore we bari...

Umugabo witwa Clive Blunden w’imyaka 65 ari mu munyenga w’urukundo na...
18 September 2020 Yasuwe: 10315 0

Slayqueen ukomeye muri Kenya yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agiye...

Umukobwa w’ikimero mu gihugu cya Kenya utunzwe no gushyira ku mbuga...
18 September 2020 Yasuwe: 6665 0

Imbwa yishe uruhinja rw’iminsi 12 bituma ababyeyi barwo bafungwa

Imbwa yo mu rugo mu Bwongereza yitwa Teddy yakoze amahano icika mu kibuti...
17 September 2020 Yasuwe: 2212 0