Kigali

Abasaza 5 barimo n’umukecuru umwe bafashwe bari gusambanira ku karubanda

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 25 August 2019 Yasuwe: 7248

Abasaza barimo n’umukecuru umwe ba mu gihugu cy’Ubwongereza bafashwe basambanira ku karubanda hafi yaho batuye bahita batabwa muri yombi.



Mu gitondo cyo kuri uyu uyu wa Kane taliki ya 22 Kanama 2019 , nibwo inkuru yakwirakwijwe hirya no hino ivuga ko abasaza 5 aribo Daniel Dobbins w’imyaka 67, Otto D. Williams 62, Charles L. Ardito, 75; John Linartz, 62, ndetse na Richard Butler, 82 hamwe n’umugore we Joyce Butler w’imyaka 85 batawe muri yombi bazira guterera akabariro ku karubanda.

Ibi ngo bakoze ubusanzwe bihanwa mu rukiko aho babihaye imvugo ya breach of peace aho uwakoze amahano wese aba afite ingingo imuhana kubera icyaha yakoze aho usanga buri wese wakoze icyaha gikubiye muri iyi mvugo ya Abongereza aba azi neza n’igihano agiye guhabwa kubw’icyaha.

John Linartz (ibumoso) na Daniel Dobbins (iburyo) ni bamwe mu batawe muri yombi

Aba bantu bose uko ari 6 kuri ubu bamaze gutabwa muri yombi aho bategereje kubwira itariki urubanza rwabo ruzasomerwa maze bagakanirwa urubakwiye

Umwe mu batangaha buhamya wabonye aba basaza bafashwe basambanira ku karubanda yavuze ko ibi babikoreye hafi ya Pariki y’inyamaswa gusa ngo ubwo polisi yahageraga bahise bambara vuba na bwangu polisi ihageze batangira guhakana ibyo barimo.

Charles L. Ardito (Ibumoso) na Otto Williams (Iburyo) nabo batawe muri yombi

Ibi ngo babikoze ubwo bari bagiye gutemberera ahantu nyaburanga hazwi nko kuri breach of peace ho mu Bwongereza ubusanzwe hazwi nk’ahantu hadakunze kubera amahano.

Amafoto ya Richard Butlerw’imyaka 82 n’umugore we Joyce Butler w’imyaka 85 nabo bari muri iki gikorwa cy’urukozasoni ntiyashobotse kuboneka.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Dvd

    Ariko ntimugakore inkuru zibice ubuse aba baza nandi bane batinganaga? Niba aribyo ko mutabivuze?

    2 months ago

Inzindi nkuru

Urukiko rwabwiwe ko Umwongerezakazi yapfuye bitunguranye ari gutera...

Urukiko rukuru rwa Auckland muri New Zealand rwabwiwe ko Umwongerezakazi...
19 November 2019 Yasuwe: 4703 0

Nigeria: Umuhungu w’umuyisilamu yateje impaka ndende ubwo yasengeraga ku...

Mu gihugu cya Nigeria haba agapingane hagati y’abakirisito n’abasilamu,havutse
15 November 2019 Yasuwe: 3809 0

Umugabo yakase amatwi umugore we amuziza kumuca inyuma

Umunya Kenya witwa Joseph Simiyu Wafula yatawe muri yombi ashijnjwa...
14 November 2019 Yasuwe: 3458 0

Umugabo n’abagore be 28 bafite abana 111 akaba agiye gushaka undi...

Umugabo witwa Shadreck Chimbare w’imyaka 53 akaba ari n’uwahoze mu ngabo mu...
14 November 2019 Yasuwe: 4749 1

USA :Inka 3 zatwawe mu nkubi y’umuyaga zabonetse ari nzima

Inka eshatu zari zatwawe zikava ku kirwa cyo muri leta ya Carolina...
14 November 2019 Yasuwe: 3457 0

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yatewe Inda na musaza we w’imyaka...

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 10 y’amavuko, byagaragaye ko atwite...
13 November 2019 Yasuwe: 4962 0