skol
fortebet

Abaturage bicishije inkoni n’ibyuma urusamagwe rwari rubamaze rubica [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2019

Sponsored Ad

Abaturage bo mu cyaro cya Mataina giherereye mu ntara ya Uttar Pradesh mu Buhindi bateraniye urusamagwe rw’ikigore rwari rwarabazengereje rubica,barwicisha inkoni n’ibyuma.

Sponsored Ad

Uru rusamagwe rwatezwe n’aba baturage batangira kurukubita no kurutera ibyuma kugeza ubwo rwatabawe n’abashinzwe inyamaswa bajya kuruvura ariko nyuma y’amasaha 9 ruhita rupfa.

Polisi yo mu Buhindi yatangaje ko babonye amashusho y’abaturage 31 bose bishe uru rusamagwe ndetse bagiye kubata muri yombi.

Aba baturage bavuze ko bishe uru rusamagwe kubera ko rwari rumaze kwica abaturage bo muri iki cyaro benshi,Leta ntigire icyo ikora ngo iruhagarike.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yagaragaje aba baturage bari gukubita inkoni nyinshi uru rusamagwe,abandi bari kurutemesha imipanga n’ibyuma.

Abashinzwe kurinda inyamaswa batangaje ko bakoze ibishoboka byose ngo bavure iyi nyamaswa ariko ngo aba baturage bari barumugaje cyane ku buryo rutari kurokoka.




Ibitekerezo

  • ibi ntacyo byatugezaho mutuzanire amakuru mazima yubaka yaduteza imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa