skol
fortebet

Abagize umuryango w’umwicanyi winjiye mu musigiti akarasa abantu 50 basabye urukiko ikintu gitangaje

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

Abagize umuryango w’umwicanyi uherutse kwinjira mu misigiti 2 yo mu mujyi wa Christchurch muri New Zealand basabye urukiko ko rudakwiriye guca hirya no hino mu guhana umuhungu wabo, ahubwo rukwiriye kumuhanisha igihano cy’urupfu akarasirwa imbere ya rubanda.

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Brenton Tarrant w’imyaka 28 yinjiye mu misigiti 2 yo mu mujyi wa Christchurch afite imbunda,atangira kurasa urrufaya ku bayisilamu bari bayirimo,nibwo abarenga 50 bahasize ubuzima.

Mubyara wa Brenton Tarrant witwa Donna Cox,yasabye urukiko ko rudakwiriye gufata ikindi cyemezo kitari ugukatira igihano cy’urupfu uyu musore kubera ubugome bw’indengakamere yakoze agahitana abantu 50 kuwa Gatanu.

Yagize ati “Nzibyo akwiriye ko ari igihano cy’urupfu.Birambabaje kuko ari uwo mu muryango wanjye.Ntabwo nifuza ko ahabwa imbabazi,mubonye namubaza impamvu yabikoze.Ntabwo yarezwe nabi ku buryo yamara abantu.

Uyu mwicanyi yateye benshi ubwoba ubwo yavugaga ko nta muntu umwunganira mu mategeko akeneye ahubwo aziburanira aho benshi bavuze ko ashobora gukoresha uwo mwanya akwirakwiza imvugo z’urwango n’amacakubiri.

Uyu mwicanyi yafungiwe ahantu ha wenyine kuko imfungwa zo muri gereza yari agiye gufungirwamo zari zavuze ko ziramwiyicira.



Ababyeyi b’umwicanyi warashe abasilamu 50 basabye imbabazi abiciwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa