skol
fortebet

Abongereza banyoye agasembuye kenshi kuri Pasika barangije bararwana karahava [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Apr 2019

Sponsored Ad

Abongereza bakunze kugira urubyiruko rwinshi rukunda inzoga cyane,banyoye agasembuye kuri iki cyumweru hizihizwaga pasika,kabagezemo birara mu mihanda baterana amakofe karahava.

Sponsored Ad

Kubera ko kuri uyu wa mbere bari bazi ko bafite akaruhuko,aba Bongereza biganjemo urubyiruko bagiye mu tubari baranywa barasinda,bigeze mu rukerera batangira guterana ibipfunsi n’imigeri.

Benshi mu bakobwa bananiwe gutaha kubera ingano y’agasembuye banyoye,abandi bagenda bakuruwe n’inshuti zabo,mu gihe hari n’abakubise abapolisi babitiranyije na bagenzi babo.

Imwe mu mijyi irimo Manchester, Birmingham na Blackpool yagaragayemo ubusinzi bukabije ndetse kubera ko hari ubushyuhe bwinshi,benshi bagiye kwicira icyaka mu tubari dutandukanye.

Bamwe mu bakobwa bari basinze bafashwe amashusho bari guhamagara ama taxi ngo aze kubacyura,abandi bakuramo inkweto ndende bari bambaye zatumaga bananirwa kugenda kubera agasembuye kari kabagezemo.











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa