Mu mujyi wa Liverpool mu Bwongereza no muwa New York muri Amerika hagaragaye abantu benshi banyoye barasinda mu rwego rwo kwizihiza Noheli iri mu minsi mikuru ituma benshi bizihirwa bakanywa agasembuye kenshi.
Nubwo muri iyi mijyi hari hakonje mu ijoro ryakeye,benshi ntibatinye imbeho bagiye mu tubari banywa inzoga nyinshi ubundi gutaha biba ikibazo cy’ingutu.
Aba bantu kandi bishimiraga ko nubwo umwaka wari ushize bahanganye na Covid-19 yatumye habaho Guma mu rugo ariko bemerewe kwizihiza noheli.
Ibihugu byinshi byashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19 ariko aba bakunzi b’agasembuye ntibazubahirije banyoye karahava bataha basinze.
Amafoto yagaragaje bamwe mu bagore bagizweho ingaruka n’agasembuye baryamye hasi ariko bari gufashwa na bagenzi babo guhaguruka.
Amakuru avuga ko bamwe mu banyamerika barenze ku mabwiriza y’umukwabu was aa tanu z’ijoro bigira mu tubari kwinywera inzoga.
Icyakora ikinyamakuru The Sun cyavuze ko abacuruzi b’inzoga n’ibyokurya batazacuruza cyane nkuko byagendaga mu myaka yashize.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN