addresiya
Kigali
startimes

Amafoto yaciye ibintu:Umurambo w’umu Monk bataburuye bagasanga utaraboze ahubwo uri kwisekera ukomeje gutangaza abatuye isi[AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 27 December 2018 Yasuwe: 5394

Umurambo w’uwitwa Luang Phor Pian wahoze ari umu monk ndetse akaba n’umuyoboke ukomeye w’idini ry’ababudisime,wagaragaye urimo guseka nyuma y’amezi 2 ashize uhambwe ndetse utarigeze ubora ukomeje gutangaza abatuye isi.



Uyu murambo ubwo watabururwaga n’abagize umuryango w’uyu mugabo wapfuye ashaje cyane ku myaka 92,basanze uri guseka bitangaza benshi.

Uyu mugabo wapfuye mu kwezi k’Ugushyingo 2017 azize uburwayi,yataburuwe nyuma y’amezi 2 apfuye maze abagize Umuryango we basanga ari kwisekera ndetse umurambo we utaraboze aho aba bashyize hanze amafoto y’uyu murambo mu minsi mike ishize.

Uyu musaza ufite inkomoko muri Cambodia ariko wabaga muri Thailand,yakoreye ubuzima bwe bwose idina ya Budhism ahitwa Lopburi,yahambwe mu rusengero ariko abayoboke be baje kureba umurambo we basanga utarabora ndetse uri guseka nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Umu Monk ni nka Pastor mu idini y’aba Boudhists.Nubwo yapfuye ariko akaba yisekera,ntabwo ari muzima.Ese mwaba muzi uko bigenda iyo dupfuye?Soma witonze icyo Bible,ibivugaho.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    December 2018

Inzindi nkuru

Ingona ishaje yananiwe kurya umukobwa yafatiye mu mazi ari koga...

Mu gihugu cya Indonesia haravugwa inkuru y’ingona yacakiye umukobwa w’imyaka...
23 May 2020 Yasuwe: 6411 0

Umuganga yagiye ku kazi yambaye utwenda tw’imbere arangije ajya kuvura mu...

Mu Burusiya haravugwa inkuru y’umuganga watunguye benshi ubwo yajyaga kwa...
23 May 2020 Yasuwe: 7653 0

Zimbabwe: Guma mu rugo yongereye umubare w’abasambanira mu marimbi kubera...

Ifungwa ry’amazu agira ibyumba bikodeshwa [lodges] n’inzu zakira abantu...
23 May 2020 Yasuwe: 3717 2

Kenya: Urubuga rw‘ikigo cya Leta rwashyizweho filimi z’urukozasoni n’abajura...

Urubuga rwa Interineti rw’ikigo cya Leta ya Kenya gishinzwe gukora...
23 May 2020 Yasuwe: 896 0

Umuherwe yiyemeje guhemba imyaka 10 umuforomokazi ushobora kwirukanwa azira...

Umuherwe w’umunya Ghana yiyemeje guhemba umushahara wikubye kabiri...
23 May 2020 Yasuwe: 6072 0

Byinshi ukwiriye kumenya ku munsi mpuzamahanga wahariwe Icyayi wizihijwe...

Buri mwaka tariki ya 21 Gicurasi,isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga...
21 May 2020 Yasuwe: 708 0