skol
fortebet

Amayeri Ronaldinho yakoreshaga kugira ngo ashimishe abagore be babiri babanaga mu nzu imwe yamenyekanye

Yanditswe: Saturday 13, Jul 2019

Sponsored Ad

Kabuhariwe Ronaldinho wamamaye mu ikipe ya FC Barcelona kubera amacenga menshi cyane yagiraga mu kibuga,yamaze imyaka myinshi abana n’abakunzi be babiri mu nzu imwe ariko ngo ntiyararanaga nabo bombi buri wese yamuhaye icyumba cye ndetse ngo agenda buri joro ararana n’umwe.

Sponsored Ad

Ronaldinho wabanaga n’aba bakunzi be babiri Priscilla Coelho na Beatriz Souza mu nzu yaguze miliyoni 5 z’amapawundi,yaje gutandukana na Priscilla mu Ukuboza umwaka ushize gusa ngo bombi yabahaga buri kimwe bakeneye ku buryo bungana.

Amabanga ya Ronaldinho n’abagore be yamenwe na nyina wa witwa Maria Aldenice dos Santos wavuze ko mu myaka 6 yamaranye n’umukobwa we ngo atigeze agirana amakimbirane na mugenzi we Beatriz kuko iki cyamamare cyabahaga buri kimwe bakagabana bakanganya.

Yagize ati “Yari afite icyumba yari yarageneye Priscilla n’ikindi yari yarageneye Beatriz.Ntabwo bararaga ku buriri bumwe.Yararanaga na Priscilla,umunsi ukurikiyeho ukaba uwa Beatriz.Yabahaga bose amafaranga yo kugura ibyo bakeneye angana kandi bose yabahaga impano zisa.Yigeze kubagurira bombi amasaha ya Rolex.”

Uyu mubyeyi wa Priscilla yavuze ko bababajwe n’uko uyu mukobwa yemeye kubana na Ronaldinho we n’undi mukobwa gusa yemeza ko yamukundaga cyane.
Mu mwaka ushize nibwo byavuzwe ko Ronaldinho agiye gushyingiranwa n’aba bagore bombi ku munsi umwe ariko yaje kubihakana yivuye inyuma.

Mu Ukuboza Priscilla yafashe Ronaldinho ari kwandikirana n’abandi bagore,barashwana cyane birangira ahisemo kwigendera akamusigana na Beatriz wari inshuti ye magara ndetse ngo niwe wamuhuje na Ronaldinho bamenyanye mu mwaka wa 2012.Aba bakobwa bose Ronaldinho yabahaga ibihumbi 2 by’amapawundi ku kwezi.

Uyu Priscilla wakoraga muri Google akaza gusezera akazi nyuma yo kubwirwa na Ronaldinho ko azamufata nk’umwamikazi,yatandukanye nawe ubuzima bwe buba bubi cyane ariyo mpamvu aherutse kumurega asaba ko yamuha umugabane muri miliyoni 70 z’amapawundi atunze kubera imyaka 6 bamaranye.




Ronaldinho wabanaga n’abakobwa babiri ngo yari yariyemeje kubaha ibingana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa