skol
fortebet

Ambasaderi wa Australia muri Ghana yagaragaye ari kwiyogoshesha ahasanzwe hogosherwa abakene [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi wa Australia muri Ghana, Gregory Andrews,yafotowe ari kwiyogoshesha muri salon de Coiffure isanzwe yogosherwamo abakene bishyura amafaranga make.

Sponsored Ad

Uyu Ambasaderi uri gutembera hirya no hino mu gihugu cya Ghana yahisemo gutemberera no muri salon de Coiffure y’abakene baramwogosha.

Abantu benshi basakaje amafoto y’uyu ambasaderi ari kwiyogoshesha muri iyi bituma ashimwa cyane.

Uyu ambasaderi amaze kwiyogoshesha muri iyi salon de coiffure yo mu bakene yanditse ati “Wakoze Ishmael,umwogoshi nasuye uyu munsi.Nzongera gusura aka gace ubwo nzaba nahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Hon. Shirley Ayorkor Botchwey.Iyo nama izaba ariwo mwanya mwiza wo kuvuga nti “mwarakoze kunyakira”mu gihugu cya Ghana.”

Amb.Greg yavuze ko yishimiye uburyo uyu mwogoshi Ishmael yamwogoshe ndetse byarangiye bifashe agafoto k’urwibutso.

Uyu mwogoshi yisanzuye cyane kugeza ubwo yifotoje akoze mu mutwe uyu ambasaderi wa Australia.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa