skol
fortebet

Amenyo y’amaterano yamaze icyumweru yarahagamye mu muhogo w’umurwayi

Yanditswe: Sunday 18, Aug 2019

Sponsored Ad

Umurwayi yasanzwemo amenyo y’amaterano yamuheze mu muhogo mu gikorwa cyo kubaga gisanzwe cyo kwa muganga, hashira iminsi umunani ayo menyo ataraboneka.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 72 y’amavuko yari yinubiye ko ari kugira ibibazo iyo ari kumira kandi ko yari arimo akorora amaraso, mbere yuko abaganga bamusangamo ayo menyo.

Yakomeje kujya ajya kwisuzumisha kwa muganga, arongera arabagwa kandi aterwa n’amaraso, mu gukemura ibyo bibazo yari yagize nyuma yaho yari yagiriye ku bitaro agiye kubagwa mu nda nkuko yari asanzwe ajyayo.

Ibyo bitaro bya Kaminuza bya James Paget University Hospital biri i Norfolk mu Bwongereza, byatangaje ko byahinduye imikorere.

Amakuru y’ibyabaye kuri uwo mugabo yasohotse mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi mu buvuzi cya BMJ Case Reports.

Abanditse iyo nkuru batanze inama ko amenyo y’amaterano umurwayi yajya abanza kuyakurwamo mbere yo guterwa ikinya cy’umubiri wose.

Hashize iminsi itandatu akuwemo akantu kari kamuheze mu nda mu mwaka wa 2018, uyu mugabo yagiye ku bitaro, abwira abaganga ko yananiwe kurya ibiryo bikomeye.

Abaganga bo ku bitaro bya Gorleston bagize ngo yarwaye indwara yo mu buhumekero ndetse n’ibibazo byatewe n’icyuma cyo guhumekeramo bamushyize mu muhogo ubwo yabagwaga,bamwandikira imiti irwanya za ’microbes’ n’igabanya ubushye bw’ibice by’umubiri.
Ubwo uyu mugabo yongeraga kugana ibi bitaro hashize iminsi ibiri, abaganga basuzumye mu muhogo we ndetse bareba no mu gace gasohora ijwi basangamo ikintu gisa nk’igice cy’uruziga kiryamye ku miyoboro y’ijwi,ahita abwira abaganga ko yatakaje amenyo ye 3 y’amaterano n’igisenge yari ariho ubwo yari mu bitaro abagwa.

Nyuma y’igikorwa cyo kumukuramo ayo menyo y’amaterano, yarasezerewe ava mu bitaro, ariko aza gusubira kuri ibyo bitaro izindi nshuro enye kubera kuva amaraso.

Ubwo abaganga babagaga batwika igisebe cyo mu muhogo we mu kurinda ko cyanduriramo izi ndwara, yari yamaze gutakaza amaraso menshi cyane kuburyo byasabye ko aterwa andi mu mubiri.

Abanditse iyo nkuru yo mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi mu buvuzi cya BMJ Case Reports, bavuga ko hari n’izindi nshuro hagiye haba ibibazo by’abarwayi bamira amenyo yabo y’amaterano mu gihe cyo guterwa ikinya.

Bongeyeho ko mbere na nyuma yo kubagwa, hakwiye kubanza kugenzurwa ayo menyo y’amaterano cyangwa ibiba biyafashe.

Hazel Stuart, umukuru w’ibikorwa by’ubuvuzi ku bitaro bya Kaminuza bya James Paget University Hospital, yavuze ko hakozwe iperereza rirambuye nyuma y’ibyahabereye.

Madamu Hazel yagize ati: "Kubera iyo mpamvu, imikorere yasubiwemo, iravugururwa uko bicyenewe, kandi amasomo twigiyemo yasangijwe abakozi".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa