skol
Kigali
startimes

Australia: Inyoni ya gasuku yo mu rugo yarokoye umugabo wari ugiye guhira mu nzu

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 November 2020 Yasuwe: 4939

Umugabo wo muri Australia avuga ko yashoboye kurokoka inkongi y’umuriro yabaye nijoro mu nzu ye nyuma yuko inyoni ya gasuku yoroye imukanguye.


Anton Nguyen yari asinziriye ubwo inzu abamo y’amagorofa abiri yafatwaga n’inkongi mu mu mujyi wa Brisbane muri leta ya Queensland kuri uyu wa gatatu.

Yabwiye televiziyo ABC yo muri Australia ati: "Numvise ikintu gisakuza na gasuku yanjye Eric itangira gusakuza itabaza nuko ndabyuka, nihumurije numva umwotsi mucye".

"Mfata Eric, mfungura umuryango ndeba inyuma y’inzu mbona umuriro... nuko nerekeza hasi mpunga".

Ubwo abazimya umuriro bahageraga hafi ku isaha ya saa saba z’ijoro (01:00) zaho, inzu yose yari yamaze gufatwa n’inkongi.

Byasabye amatsinda ane y’abazimya umuriro bamaze igihe kirenga isaha imwe irenga kugira ngo bazimye uwo muriro kuri iyo nzu iri mu gace ka Kangaroo Point kari mu nkengero y’umujyi wa Brisbane.

Bwana Nguyen, wibana mu nzu, yavuze ko yahunganye n’iyo nyoni n’igikapu, kandi ko atakomeretse.

Iyi gasuku y’ibara ry’icyatsi kibisi yari yakomeje gusakuza isubiramo izina rye "Anton", nkuko byavuzwe na Cameron Thomas ukuriye itsinda ryo kuzimya umuriro n’ibikorwa by’ubutabazi bwihuse muri leta ya Queensland.

Bwana Thomas yagize ati: "[Mu nzu] Hari hari ibyuma bitahura ko hari umwotsi [ariko] inyoni yatabaje mbere yuko ibyuma bitahura umwotsi bisakuza".

Icyateye inkongi ntabwo kiramenyekana. Kiracyakorwaho iperereza.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abana b’impanga bashyingiranwe ku myaka 5 ababyeyi babo bavuga ko mu bundi...

Abana 2 b’impanga bavuka mu muryango w’aba Budhiste bashyingiranywe ku myaka...
5 March 2021 Yasuwe: 4607 0

Wa mugabo wasenye inzu yubakiye umukunzi we wamwanze yahishuye akayabo...

Umugabo wo mu gihugu cya Afurika y’epfo uheruka guca ibintu ku mbuga...
5 March 2021 Yasuwe: 6717 1

Umushoferi w’ikamyo yarokoye mu buryo butangaje umwana wahanutse kuri Etaje...

Umushoferi wo mu gihugu cya Vietnam witwa Nguyen Ngoc Manh w’imyaka 31...
4 March 2021 Yasuwe: 6257 0

RDC: Abaturage bavumbuye umusozi wuzuye zahabu barwanira kuzicukura...

Abaturage bo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo...
4 March 2021 Yasuwe: 6879 0

Umukobwa yahimbye ikinyoma ko atwite bamuteye inda akiri muto agenda...

Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahimbye ikinyoma ko atwite maze...
3 March 2021 Yasuwe: 4993 0

Umupasiteri yatawe muri yombi nyuma y’uko abakirisitu be barohamye mu ruzi...

Kuri iki cyumweru gishize, itariki ya 28 Gashyantare 2021, umupasiteri wa...
3 March 2021 Yasuwe: 4076 0