skol
fortebet

Aya niyo mayeri abatekamutwe bo mu Rwanda barimo abakobwa badukanye bakomeje gukoresha batuburira abantu

Yanditswe: Wednesday 14, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Uko iterambere mu by’ikoranabuhanga rigenda rigera mu Rwanda, ninako rifasha abafite imigambi mibisha mu bikorwa by’ubujura n’ubutekamutwe. Ubu ubujura bwinshi mu mujyi wa Kigali, usanga atari ubukoresha imbaraga, ahubwo ubujura bushukana nibwo bumaze gutera imbere, kandi ababukora bagaragara nk’abasirimu, biyubashye kandi ntibashaka gutekera umutwe abatajijutse gusa, buri wese atagize amakenga yashiduka bamwibye akumirwa.

Sponsored Ad

Hashize igihe kinini humvinaka ubutekamutwe budasanzwe hano mu Rwanda ubu hari ubuhamya Ikinyamakuru UMURYANGO twabakusanyirije bw’abantu batandukanye batekewe umutwe, amwe mu mayeri mashya abantu bakwiye kwitondera asigaye akoreshwa n’abo batekamutwe.

1. Abataye ibyangombwa basigaye babashuka bakabiba amafaranga, bakabura byose.

Hari sitasiyo ya Polisi mu mujyi wa Kigali Itangaza makuru ryatahuye umusore wari ufunzwe azira gutekera umutwe abantu batanga amatangazo kuri radiyo bavuga ko bataye ibyangombwa binyuranye. Umupolisi twahasanze, yadutangarije ko uwo musore ari mu batekamutwe batega amatwi amatangazo yo kurangisha kuri radiyo, bakumva abantu bataye ibyangombwa binyuranye hanyuma bakandika nimero zabo za telefone, nyuma bakabahamagara bababeshya ko babitoraguye, kandi ko bari kure cyane ya Kigali mu byaro bya kure, bakabasaba kuboherereza amafaranga kuri Mobile Money cyangwa Tigo Cash, kugirango babashe kubona ayo bategesha babibazaniye.
Iyo wamaze kuyoherereza umuntu nk’uwo, ngo aba ashobora kongera kuguhamagara bucyeye akakubeshya ko yageze aho ategera imodoka bakamwiba none akaba atabashije kukugeraho, kuko uba ukeneye ibyangombwa byawe ukongera ukamwoherereza andi hanyuma kuva ubwo telefone agahita ayikuraho kuko baba bafite ama nimero atagira ingano bakoresha mu butekamutwe, ukabura ibyangombwa byawe ukabura n’amafaranga.

2. Abashomeri basigaye bibwa n’abo babona nk’abasirimu baba bafite n’amamodoka.

Kubwira umushomeri muri iki gihe ko wamufasha kubona akazi, ni nko gukoza agati mu ntozi kuko ahita ava hasi agatangira gutekereza ko agiye gukabya inzozi zo gusezerera ubwo buzima bw’imihangayiko. Nyamara abizezwa akazi bakwiye kubyitondera, kuko abatekamutwe bizeza abantu akazi bafite ubwenge bwajijisha n’abaminuje.

Hari umukobwa witwa Claudine (izina ryahinduwe) uherutse kuganira n’itangazamakuru adusobanurira akaga yahuye nako. Yadutangarije ko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri 2012, kugeza ubu akaba nta kazi arabona. Mu mwaka wa 2016, yakiriye telefone imubwira inkuru nziza. Uwamuhamagaye yamubwiye ko ari umusore biganye muri ULK witwa Claude, yumva ntamuzi ariko agirango ni ukuba atamwibuka. Claude yamubwiye ko hari abo biganye bamubwiye ko atarabona akazi kuva yarangiza kwiga bityo akaba ari we ashaka kurangira akazi keza muri kompanyi ikorera mu mujyi wa Kigali, ariko kukabona bikaba bisaba gutereta, uzamufasha kukajyamo akaba azamuha umushahara we wa mbere w’ukwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana inani (800.000 Frw).

Nta kuzuyaza ubwo yahise amuha nimero ya telefone y’uwo muntu uzamufasha kubona akazi, aramuhamagara bapanga kubonana, bahurira mu mujyi wa Kigali rwagati. Yasanze ari umusore w’umusirimu wiyubashye, kuko yaje mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV4, bicara ahantu amusengerera icyo kunywa, ubundi amubwira uko agiye kubona akazi n’inzira bizacamo.

Claudine ati: “Ntabwo nari kumukekaho ubutekamutwe, rwose yari umusore bigaragara ko yize, ahita ampa agakarita kagaragaza ko ashinzwe abakozi muri iyo kompanyi ya baringa, ambwira ko nyiri iyo kompanyi akoresha ibizamini by’akazi akabyikurikiranira, kuburyo uwagize amanota menshi mu kizamini ari we aha akazi byanze bikunze nta marangamutima. Yanyijeje ko we na mugenzi we wundi bakorana bazanshakira ibisubizo bakabimpa mbere, nkazazana laptop (mudasobwa igendanwa) bakabinshyiriraho, ubundi iyo mudasobwa nkaba ari nayo nzakoresha ikizamini, kuburyo ntakindi nzakora kigoye uretse guhita nerekana bya bisubizo ngahita ngira amanota ya mbere.”

Umunsi nyirizina wagarageze, Claudine apanga na wa musore ko bahurira mu mujyi akamujyana aho akorera ikizamini, yamubeshyaga ko nibagera hafi yaho ahamusiga ngo batavumbura ko bari kumwe. Uwo musore yaje mu modoka ari kumwe n’undi mugenzi we yavugaga ko bakorana, bava mu mujyi wa Kigali rwagati bajya i Remera. Bageze i Remera barahagaze baraparika, babwira Claudine ko yava mu modoka bakajya kubanza gusangira muri resitora yari hafi aho. Telefone yo bari bamubwiye ko ibyiza yayizimya kuko bagiye kuhagera, hanyuma akayishyira mu gikapu cya mudasobwa akaza kuyikuramo ikizamini kirangiye.

Bamaze kurya, umwe muri ba basore yibarishijwe mugenzi we niba urupapuro rwasabiweho akazi (formulaire) yibutse kurufotoza ngo bahe na Claudine arwuzuze, hanyuma nibagera ku kazi bahite baruseseka mu z’abandi basabye akazi, nabyo bavugaga ko ari ukumufasha kuko amatariki yo gutanga dosiye isaba akazi yari yararangiye. Ubwo umwe muri abo basore yavuze ko yibagiwe kurufotoza, bahita basaba Claudine kujya gufotoza, asiga isakoshi ye, mudasobwa na telefone muri ya modoka, avuye gufotoza abura aho imodoka yarengeye, amera nk’ukubiswe n’inkuba arira nk’umwana, abagiraneza nibo bamugobotse abona amafaranga ategesha asubira iwabo. Claudine ashimangira ko nta na rimwe yari yigeze ashidikanya kuri abo basore, kuko ubutekamutwe bamukoreye bwari bupanze neza kandi burimo ubwenge buhanitse.

3. Hari abasigaye biyita abazungu bakizeza abantu ibitangaza bagamije kubiba

Tariki 8 Mutarama 2017, umugabo w’umukomisiyoneri mu mujyi wa Kigali ufite ikompanyi iranga amazu agurishwa n’akodeshwa, yahamagawe n’umusore amubwira ko yitwa Christophe, ko yahoze akorera umuzungu ariko akaba yarasubiwe iwabo. Yamubwiye ariko ko hari undi muzungu mugenzi w’uwo yakoreraga ushaka inzu nziza i Kigali akodesha agahita yishyura ubukode bw’imyaka 5 yose. Yamubwiye ko ashaka inzu y’amadolari 2000 ku kwezi, kuburyo ubaze wasanga yari guhita yishyura amadolari 120.000 y’imyaka itanu, ni ukuvuga hafi miliyoni 100.

Yamwijeje ko uwo muzungu azamuhamagara, bidatinze koko ahamagarwa n’umuntu ufite nimero ifite kode (Code) yo mu Budage. Ku batabizi, kuri interineti habaho uburyo bw’ikoranabuhanga (application) ushobora gukoresha uwo uhamagaye akabona ahamagawe na nimero yo mu mahanga, bitewe n’igihugu uwahamagaye yashatse gukoresha.

Nta gushidikanya umukomisiyoneri yatangiye gushaka amazu meza, ba nyirayo yabibabwira bakamwizeza kuzamuhemba amamiliyoni atubutse, nawe ayazengurukamo afotora, yohereza amafoto kuri Email yari yahawe n’uwo muzungu nawe amubwira ko yashimye inzu. Kuwa Gatanu tariki 13 Mutarama 2017, yamwandikiye amubwira ko yohereje umugabo bazakorana witwa Dr Germain ukomoka muri Afurika y’epfo, ngo arebe inzu neza ahite anishyura nyirinzu basinye amasezerano, banahembe umukomisiyoneri. Uyu mukomisiyoneri yabwiye Itangaza Makuru ko yari yizeye guhembwa hafi miliyoni 7, kandi akaba atarigeze abakekaho ubutekamutwe kuko abantu bashaka amazu nk’ayo banahemba neza ubusanzwe babaho.

Tariki 14 Mutarama 2017, mu masaha ya mugitondo uwiyitaga Dr Germain yahamagaye wa mukomisiyoneri amubwira ko ageze i Kigali avuye muri Afurika y’Epfo, amusaba ko nimugoroba bahura akamwereka inzu. Yamusabaga ariko ko yaza ari kumwe na Christophe, umwe wari waramuhamagaye amubwira ko yahoze akorera umuzungu uziranye n’uwo wari ukeneye inzu. Hagati aho umukomisiyoneri yari yarahuye n’uwo wiyitaga Christophe, amwizeza uburyo abo bazungu bafite amafaranga menshi kandi ari abantu beza kuburyo nabaha inzu nziza bazamukiza.

Mu masaha y’umugoroba, umukomisiyoneri yateze imodoka (Taxi Voiture) ajya kuri Ninzi Hotel ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali aho yari guhurira na wa munyamahanga, ariko aca kuri uwo Christophe muri gare ya Kacyiru, barajyana. Ageze kuri uwo munyamahanga Dr Germain, baravugana mu byongereza n’ibifaransa byinshi, ariko uko bavugana wa mukomisiyoneri aza kubona uwo mugabo amuzi, kuko ngo yari yarigeze kumubona mu bisambo byari byafungiwe ubutekamutwe mu myaka yashize. Hagati aho uwo wiyitaga Dr Germain na Christophe, bari bigize nk’aho ari ubwa mbere bahuye kandi bari mu itsinda rimwe ry’abatekamutwe.

Umukomisiyoneri yahise amubwira ko arimo kumutekaho imitwe, amusaba kuvuga Ikinyarwanda kuko akizi neza kandi ari umunyarwanda, ubwo uwiyitaga Dr Germain ahita yiruka bwangu yinjira mu modoka bari bari kumwe, bahita batoroka ariko umukomisiyoneri asigarana umwe wiyitaga Christophe, amushyikiriza Polisi ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ku Kacyiru. Ubwo Itangazamakuru ryahageraga uyu musore yiyemerera ko batetse umutwe, ndetse ko umuzungu yavugaga ko yakoreye yabeshyaga. Yasanganywe ama Sim Cards menshi cyane, bishoboka ko yayakoreshaga ahamagara abantu atekaho imitwe. Umukomisiyoneri, akeka ko bashakaga ko abereka iyo nzu irimo ibikoresho byose byo mu nzu, bakayiraramo babizeza kwishyura mu gitondo, bakarara biba ibikoresho byayo bugacya bababura.

4. Abagabo basigaye bategwa umutego w’inkumi, akisanga bamusaba kwishyura akayabo.

Mu mwaka wa 2016, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko amwe mu mayeri y’abatekamutwe asigaye akoreshwa mu mujyi wa Kigali, ari ayo gutega inkumi abagabo. Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka nka 20, asanga umugabo wiyubashye nko mu kabari cyangwa ahandi, akagenda amureshya amwiyegereza kuzageza ubwo bagera ku ngingo yo kuba baryamana. Umukobwa ajyana umugabo ahantu aba yarateguye afite abandi babiziranyeho, bamara kugera mu cyumba abantu bakabagwa gitumo, barimo uwiyita nyina w’umwana n’uwiyita umupolisi, bafite ibyangombwa mpimbano bigaragaza ko uwo umwana ari muto n’ubwo afite igikuriro, bakagaragaza ko yavumbutse ariko akaba afite imyaka nka 17, bivuga ko atujuje imyaka y’ubukure.

Ubwo bahita bagaragariza uwo mugabo ko agomba gufungwa burundu nk’uko amategeko abiteganya ku wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure, yabatakambira bakamusaba gutanga amafaranga menshi ya ruswa kugirango bamubabarire, undi na we yabura uko abigira akayashaka akayabaha, yaba atanayafite akaguzaguza kugirango arebe ko abasha kuhikura.

Ibitekerezo

  • Ibi nibyiza kutumenyesha, nanjye baranzengereza bampamagara biyise agents of MTN, ko bamaze gufunga MOMO yanjye kuko amafaranga yabo ayobeyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa