skol
fortebet

Bapfukishije imbuto inzitiramibu kugira ngo zitagwa mu rugo rw’umuturanyi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 19, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Uko ibihe bigenda bihinduka niko n’abantu bakomeje kutadasangira ibyo Imana yabahaye ngo bibatunge ariyo mpamvu ku mbuga nkoranyambaga hari gucaracara amafoto y’umuntu utavuzwe amazina wapfukishije avoka ze inzitiramibu kugira ngo itagwa mu rugo rw’umuturanyi.

Sponsored Ad

Amafoto 2 agaragaza ukuntu uyu muntu utavuzwe amazina n’igihugu akomokamo yaziritse izi avoka ze kugira ngo itagwa mu rugo rw’umuturanyi we yatumye benshi bacika ururondogoro.

Nubwo amashami yarenze igipangu cye,uyu muturage yuriye ajya gutega inzitiramibu kugira ngo izi mbuto zitazamuca mu rihumye zikagwa mu rugo rw’abandi bakazirya.

Uwitwa Janet Machuka niwe washyize kuri Twitter aya mafoto 2 yavugishije benshi aho bibajije impamvu nyamukuru yatumye uyu muntu akumira izi mbuto ze kugwa mu gipangu cy’umuturanyi gusa benshi bemeje ko ari ubwikunde no gushaka kwikubira ibintu.

Bamwe bavuze ko bafite umuturanyi umeze gutyo bamutegeka gukata amashami y’icyo giti cyabo kikabavira mu mbuga.

Hari umwe wavuze ukuntu umuturanyi we yarariraga igitoki cyari mu mbuga ye areba ko atazagitwara akakirya.


Ibitekerezo

  • ariko nafata imbuto ubwo azafate na mababi ntazajye ajya murugo rwuwo yanze ko imbuto igwa murugo rwe.

    Muratubeshye iriya ni imyembe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa