skol
fortebet

Cote d’Ivoire:Umusanza w’imyaka 75 agiye kurongora akana k’imyaka 16 avuga ko ariwe yari ategereje kugira ngo amubere igisubizo cy’ubuzima bwe hano kw’isi

Yanditswe: Wednesday 13, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Jean Pierre,Umusanza w’imyaka 75 agiye kurongora akana k’imyaka 16 kubera amafaranga menshi yibitseho

Sponsored Ad

Uyu musaza ukorera ibikorwa bye mu gihugu cya cote d’Ivoire bivugwa ko yakunze bidasanzwe uyu mwana muto w’imyaka 16 ndetse bakaba babana mu nzu 1.

Ikinyamakuru echobuzz221 gitangaza ko aba bombi batigeze batinda mu nzira ahubwo urukundo rwabo ngo rwahise ruhama kugeza ubu uyu mwana w’umukobwa akaba abana n’uyu musaza mu nzu nziza mu mugi wa Abidjan mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

Umubyeyi wa Dora nawe ufite imyaka 40 ukiri muto cyane ku buryo nawe yaba umuhungu w’umukwe we yatangaje ko nta kibazo afite cyo kubona umukobwa we abana n’umugabo w’amahitamo ye.

Naho uyu Jean Pierre ari nawe ubu wibereye mu munyenga w’urukundo rw’umwana muto nyuma y’aho yari yarashakanye na Bérénice bafitanye abana bane kugeza ubu uyu mugabo yahise yaka Gatanya kugira ngo abone uko arongora umwana ukiri muto.

Jean Pierre yagize ati: “kuva ku munsi wa mbere nkibona Dora nahise numva ko ariwe nari ntegereje kugira ngo ambere igisubizo cy’ubuzima bwanjye hano kw’isi.”

Yakomeje agira ati: “aracyari muto, afite ingufu, ubwenge ndetse azi no guteka mu gihe nanjye nkunda indyo z’abanyafrika, arankunda nanjye ndamukunda nyuma yibyo twirirwa mu rugo rwacu igihe cyose twibereye mw’iraha ry’abakundana.”

Nubwo bimeze gutyo ariko ngo umuryango umwe uharanira uburengazira bw’abana watangaje ko ugiye kugeza Jean Pierre mu butabera, kuko akoresha mafaranga ye menshi ashuka abana b’abakobwa bakiri bato kugira ngo aryamane nabo ibi bikaba ari uguhohotera abana batoya.

Ku ruhande rwa mama wa Dora we nyuma yo kwakira akayabo k’amafaranga yahawe n’umukwe we Jean Pierre yavuze ko yaje ari igisubizo kuko ngo mbere batabashaga kurya gatatu ku munsi ariko ubu kuva umukobwa wabo yarongorwa ngo basigaye barya ibyo bashatse .

Yasoje agira ati: “Jean Pierre yatwubakiye inzu nziza, yatuguriye imodoka nziza anaha akazi umugabo wanjye, ni kuki se ntamuhaho umukobwa wanjye Umugeni.”

Umugore wa Jean Pierre Bérénice we ku ruhande rwe yatangaje ko ntagatanya azaha umugabo akanahmaya ko umugabo we yarozwe akaba atazemera gutanga ibyo yubatse mu myaka 45 ishize kugira ngo arongore ako kana gato ka kanyafurika.

Mu gihe byashoboka ko aba bombi babana byaba bibaye amateka aho umwana w’imyaka 16 yaba yinjiye mu bana bakiri bato bashatse bakiri bato ndetse banatunze miliyoni z’amadorali muri afurika.

Ibitekerezo

  • Hari abakobwa baba "mature" at 16 years.Ariko nyine urumva ko icyo ababyeyi n’umukobwa bishakira nta kindi ni "cash".Abakire nyamwinshi baba bashaka "kwishimisha" n’abakobwa cyangwa abagore bakiri bato.Ntabwo ari uyu muzungu wenyine.Ikibazo nuko ubukire butuma abantu bakora ibintu byinshi Imana itubuza.Cyacyane ubusambanyi.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa