skol
fortebet

Dore amabanga 5 wakwifashisha ukabona umukunzi ugukunda by’ukuri

Yanditswe: Wednesday 14, Apr 2021

Sponsored Ad

Abantu benshi cyane cyane urubyiruko usanga ruvuga ko urukundo rw’ubu rugoranye ndetse ko bikomeye kuba wabona umukunzi utakubeshya, utakuryarya mbese ugukunda bya nyabyo. Hari uburyo bwiza wakoresha maze ukamubona.

Sponsored Ad

Hano hari amabanga 5 wakwifashisha mu kugira ubone umukunzi ugukunda by’ukuri:

1. Ba umunyakuri

Kugira ubone umukunzi ugukunda by’ukuri ugomba kubanza kwigiramo ukuri muri wowe ubwawe. Niba wifuza kubona umuntu waguhoza, wakwitaho mu gihe wagize impamvu runaka, ugomba kubanza kwiyumvisha uko nawe ugomba kwita kuwo mukunzi, ndetse wowe ukabikora mbere. Ba uwo uri we, nyuma ni bwo uzabona umukunzi nawe ukwegurira umutima we wose nta buryarya kubera nawe utamuryarya. Ese ushimishwa niki? Ese wifuza iki mu buzima bwawe?.

Birashoboka ko waba warisanze mu gatego ku guharanira gushimisha abanda, ukora ibyo ubona abanda benshi bakora cyangwa ibiri rusange mu kugira wihize na society urimo. Mu gihe ufashe ibikuranga wowe ubwawe, ukabyihishamo mu kugira ushimishe abakureba, ibya byatuma nawe ubona umukunzi nawe wihisha mu bandi, utagaragaza by’ukuri uwo ariwe. Ni ngombwa ko wigiramo ukuri, ukaba uwo uri we, kugira ube wabona umukunzi ugukundira uko umeze kandi nawe ukamukundira uko ameze.

2. Igaragaze uko uri

Mu busanzwe ugira inshuti kubera ibyo muhuriyeho runaka, mbese mufite imico n’imyitwarire n’intego bifite aho bihuriye. Ibi byerekana ko Rukundo rutarimo guhuza aba ari urwo kubeshya. Hari uko utekereza umukunzi mwabana uko azaba ameze nibyo azaba akora. Urashaka umukunzi wambara neza, uha agaciro abanda, uzakwitaho?

Banza wowe ubwawe urebe niba ibi ubikora (ubwo niho muzahurira). Urashaka kumarana iminsi yawe n’umukunzi wita ku mubiri we awubaka neza? Kora mucaka kandi ufunge rase ujye muri gyme nawe. Ese ushaka umuntu buri gihe uhorana amahoro muri we, ibyishimo, intego nziza ndetse n’ubunyangamugayo? Urumva neza icyo ugomba gukora nawe hano.

3. Gira icyizere

Igirire ikizere, gira imyanzuro ufata kandi ukoreshe ubushobozi bwawe kugira ukurure umukunzi ukeneye mu buzima bwawe. Nuba umunyakuri, wigaragaza uko uri by’ukuri, icyizere cyawe kizamurika kubakubona bose, bakumenye uko uri. Ibi bizatuma wigarurira umutima w’umuntu uzagukunda agukundiye uko uteye.

Iyumvemo iki kizere umenyaneza uwo uriwe wese kandi wigaragaza uko uteye utabeshya rubanda. Umenyeko umukunzi ugukunda by’ukuri ni ibyagaciro kuba umufite, ariko si itegeko kumugira akanya ubitekereje. Wowe, ubwawe wenyine, urihagije. Tuza ushake umukunzi udahubutse.

4.Funguka

Niba ukeneye umuntu mushya mu buzima bwawe, ugomba kuba nawe wifuza guhura n’abantu ndetse ukaberekako ubitayeho. Niba uri nko mu modoka ukumva umuntu aravuze, fata iyambere mu kugira icyo uvuga nawe. N’ubwo uwo muntu yaba atari wawundi utekerezako ariwe wujuje ibyo ukeneye ku mukunzi wawe, wowe gerageza witoze gufunguka, ndetse wikuremo kwitinya. Gukomeza wikuramo ubu bwoba, ugenda witoza kuvugana n’abantu bakuri hafi aho uri, byagufasha kuzabona umukunzi w’ibihe byose kandi wujuje byabindi ukeneye.

5. Horana ibyishimo

Birashoboka ko ibanga rikomeye ryatuma ugira umukunzi ugukunda by’ukuri ari ibyishimo. Buri wese aba yifuza kuba hafi y’abantu bishimye; Ibyishimo ni rukuruzi. Takaza igihe cyawe kinini, wita kandi ukora ibintu bituma uba wishimye. Ni bwo abazakubona bazakubonana bya byishimo, bazumva banezezwa no kuba iruhande rwawe kuko ariho babona nabo ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa