skol
fortebet

Dore ibintu 8 binezeza abagabo iyo bivuzwe n’abagore babo

Yanditswe: Tuesday 06, Apr 2021

Sponsored Ad

Ubusanzwe abagabo bakunze kugaragara nk’abatagira ikintu na gito bitaho, gusa imbere muri bo mu buryo twakita guceceka bita ku bintu cyane ndetse abahanga bagaragaza ko barusha kure abagore kwita ku bintu bimwe na bimwe. Abagabo bita cyane kumva ibyo abagore babo bavuga.

Sponsored Ad

Dore ibintu 8 abagabo bifuza kumva babibwiwe n’abafasha babo babana :

1."Ndagukunda"

Ubusanzwe ijambo "Ndagukunda" risa n’irisanzwe ku bakundana, ariko ryumvikana nk’iridasanzwe iyo ribwiwe umugabo mu buryo bwihariye kuko bituma umugabo yumva neza ko umwanya we wubashywe nk’umugabo. Umugabo we ashobora kutavuga ijambo "Ndagukunda" inshuro nyinshi ariko agukunda, azishimira kumva umugore we amubwira ko amukunda kuruta uko we yabimubwira nk’umugabo.

2. "Ni izihe nzozi zawe?"

Abagabo bakunda gusa n’abiyemera cyangwa bakagaragaza ko nta bufasha na buke bakeneye. Ariko bikoranywe urukundo, kwa kwiyemera birashoboka cyane kubimucaho ndetse bikanagaragaza neza ko umugabo akeneye umugore. Imana yaremye abagabo ngo bakenere umufasha ari we mugore. Umugabo yumva atekanye iyo akunzwe n’umugore ushyira ibintu ku murongo, umuha ibitekerezo ariko akanazana ibyo twakita nk’ingorane mu buzima bwe.

Wa mugore ushobora kumugora akamubaza zimwe muri gahunda ze nk’aho agiye ndetse akaba yajyana nawe bibaye bitabangamye, akamubaza inzozi ze ndetse bakazisangira ku buryo inzozi z’umugabo ziba iz’umugore we n’iz’umugore zikaba iz’umugabo we. Ikirenze kuri ibyo, hafi y’umugabo wese ufite aho ageze kandi wishimye haba hari umugore witaye ku kuvumbura uwo ari we.

3. "Nkorera Urukundo"

Bifatwa nk’aho kimwe mu byo umugabo amaze harimo gutangiza igikorwa cy’imishyikirano mpuzabitsina ku mugore we, ariko umugabo arabikunda cyane iyo rimwe na rimwe umugore we ari we wakije umuriro ku ngingo yo gutera akabariro.

Niho usanga rimwe na rimwe umugore atangiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ubushake bw’umugabo bwiyongere, akaba ari we ubanza kumusoma, akagaragariza umugabo ko ashaka ko bakora imishyikirano mpuzabitsina mu buryo bwimbitse. Bishimisha cyane umugabo kandi bose bakanyurwa n’icyo gikorwa.

4. "Ndakwizera"

Iyo umugabo amenye ko afitiwe icyizere n’umugore we, arushaho kumufungukira cyane. Ibyo kandi bimuha kumva ko asa n’urinzwe n’uwo bashakanye ndetse bikanamurinda gutinya, akaba yakemera kurwanira umugore we intambara iyo ariyo yose.

5. "Ndagukunda, nta wundi mugabo umeze nkawe"

Mu isi yemera ko umugabo ashoboye, umugabo anyurwa bidasanzwe iyo umugore we ari kumushimagiza. Yego, hari abagabo benshi beza kandi bakomeye ku isi, ariko buri mugabo wese yifuza kumenya uko agaragara mu maso y’umugore we bikamuha ishusho y’uwo ari we mu isi, ndetse bikanamufasha kumva ko ari igihangange.

Abagabo muri kamere yabo ni indwanyi, buri munsi kuri bo ugaragara nk’intambara, iyo rero umugore ashimagiza umugabo we ndetse akaba yanamuvuga ahihishe no mu ruhame, aba arushijeho kumwongerera icyizere cyo kurwana ndetse akanatsinda ya ntambara. Gusa iri jambo risaba kurivugana ubushishozi ndetse n’urukundo rwuzuye, kuko hari abagabo badakunda amagambo nk’ayo. Ibi rero ku mugabo w’umunyamahane ashobora kubyumva nk’aho hari abandi bagabo ufite uri kumugereranya nabo kandi washakaga kubaka urukundo rwanyu kurushaho.

6. "Iyi yari imibonano idasanzwe"

Niba yagukoreye urukundo neza ukanyurwa, bimubwire. Mubwire ibintu byiza akora, cyane cyane ibyo akora neza. Musome unabimubwire, ariko ntuzabibwire abandi, bwira umugabo wawe. Umugabo ashaka kwiyumva nk’ufite ubumenyi buhambaye mu gukora imibonano mpuzabitsinda ikoranywe urukundo, ibi ni ukuva na kera muri kamere y’umugabo.

Niba hari ibintu bimwe na bimwe wifuza ko yagira icyo yongeraho, yahindura cyangwa se yagerageza, bimusabe mu rukundo. Mutere imbaraga, mufasha kugukorera ibyo ukunze nawe bimuhe ibyishimo, mwese muzaryoherwa na buri gikorwa cy’urukundo muzakorana. Numushimira ukamwereka ko ibyo yakoze byari byiza, bizamushimisha ndetse indi nshuro azarushaho gukora ibyiza cyane.

7. "Ndakubabariye"

Birasanzwe ko abantu babiri bari mu rukundo bashobora kugirana ikibazo runaka cyangwa se bakaba batakumvikana ku kintu, bakababazanya bitunguranye cyangwa bifite impamvu.

Ni gake cyane umugabo ashobora guca bugufi ngo asabe imbabazi, ariko niba agerageje kugusaba imbabazi ku makosa yagukoreye, ca inkoni izamba, ntumubwire nabi ngo usakuze cyane cyangwa umwihishe ngo wange kumwumva.

Mubabarire kandi iyo ngingo munayiveho, nibirangira ntuzigere uyigarura mu biganiro byanyu, kandi ntugakunde kuvuga ku makosa y’ahashize, waba uri kwisenyera. Umugabo ashimishwa no kumva ko ababariwe, biramubohora. Nawe kandi numukosereza, mugore ntuzatinye gusaba imbabazi, ca bugufi umusabe imbabazi azakubabarira.

8. "Twasenga?"
Umugabo iyo ava akagera, umugabo yaba yizera Imana cyangwa atayizera yubaha isengesho. Ikindi umugabo ni we mutware w’umuryango, imibanire n’urugo byose byubakira ku Mana. Ariko gusenga si akazi k’umugabo wenyine, ahubwo azishima cyane umugore we nafata iya mbere mu kwita ku nshingano zimwe na zimwe, maze umugabo nawe amushyigikire. Umugabo wese ashimishwa no kugira umugore usenga, umwiza atari ku isura gusa ahubwo no mu ntekerezo ze afite intumbero. Gusenga bigaragaza umugore wubaha Imana, ndetse unafite urukundo.

Refe:8 COMPLIMENTS THAT WOULD MAKE HER HEART MELT | eL CREMA. (2021). Retrieved 6 April 2021, from https://www.elcrema.com/88-compliments-that-would-make-her-heart-melt-2/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa