addresiya
Kigali
startimes

Emmanuel umusore w’imyaka 34 y’amavuko nyuma yo kubenga umukobwa arusha imya ine bari bagiye kurushinga ubu igitsina cye kirarereta ku gahanga

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 16 July 2019 Yasuwe: 17387

Mansa Emmanuel ni umusore w’imyaka 34 y’amavuko, ubwo yajyaga gusezerana n’umukunzi we Fadhila yarushaga imyaka ine y’amavuko ku wa 7 Nyakanga 2019, yamubengeye mu rusengero, ngo bitewe n’ibyo batumvikanagaho, none ubu umusore yataye umutwe, ku buryon’igitsina cye ngo kirereta mu gahanga.



Mansa n’umukobwa bari bagiye gusezerana ngo bose bakomoka mu gace ka Mtwara gaherereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Tanzania, aka gace ngo kakaba gakunze kuvugwamo amarozi cyane.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Mpekuzihuru cyo muri Tanzaniya ngo ubwo imiryango yari yateranye, Fadhila na Emmanuel bari bicaye mu rusengero barimo guhabwa inyigisho na pasit eri wari ugiye kubasezeranya umusore ngo yasohotse nk’ugiye hanze bategereza ko agaruka baraheba.

Uwitwa Tusajigwe wari watashye ubwo bukwe yatangaje ko uko yabibonye.

Yagize ati “Yadusize mu ikanisa [Urusengero] ntabwo yagarutse, twaramushatse tumubuze umukobwa asubira iwabo ariko umuryango wabo ubabaye cyane”

Yakomeje avuga ko umusore yamubenze kubera amafaranga, ngo hari ibyo bari basezeranye bakeka ko ari amafaranga, umusore abonye ko bagiye gusezerana ahita abivamo bitaraba.

Nyuma y’iminsi itanu gusa ngo nibwo Emmanuel yatangiye kujunjama umubiri we utangira kugira impinduka, andi makuru akavuga ko yari mu rukundo n’undi mukobwa.

Tuzajigwe Yagize ati”Iyo ari mu nzu nta kibazo aba afite ariko iyo agerageje kugera mu bandi uhita ubona igitsina cye kirereta mu gahanga arababaye cyane, bamukoreye ubuhemu, iwabo w’umukobwa barihoreye ariko afite imbaraga yakwiyahura agapfa n’ubundi yapfuye ahagaze”

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko hari hashize imyaka atatu nabwo umugabo wo mu karere ka Mbiga, mu gace ka Ruvuma muri Tanzaniya na none, na we arozwe muri uu buryo, ngo igitsinna cye kimera mu gahanga, biturutse ku guca inyuma umugore we cyane bari bafitanye abana batatu bikaza no kurangira amwirukanye mu mitungo akazana undi ufite imyaka 19.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Ubusambanyi bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.

    July 2019
  • chat_bubble mmc

    Securité ni mu gakiza, ariko ukaba ukarimo neza. Ibindi wapi

    July 2019

Inzindi nkuru

Ingona ishaje yananiwe kurya umukobwa yafatiye mu mazi ari koga...

Mu gihugu cya Indonesia haravugwa inkuru y’ingona yacakiye umukobwa w’imyaka...
23 May 2020 Yasuwe: 6397 0

Umuganga yagiye ku kazi yambaye utwenda tw’imbere arangije ajya kuvura mu...

Mu Burusiya haravugwa inkuru y’umuganga watunguye benshi ubwo yajyaga kwa...
23 May 2020 Yasuwe: 7630 0

Zimbabwe: Guma mu rugo yongereye umubare w’abasambanira mu marimbi kubera...

Ifungwa ry’amazu agira ibyumba bikodeshwa [lodges] n’inzu zakira abantu...
23 May 2020 Yasuwe: 3709 2

Kenya: Urubuga rw‘ikigo cya Leta rwashyizweho filimi z’urukozasoni n’abajura...

Urubuga rwa Interineti rw’ikigo cya Leta ya Kenya gishinzwe gukora...
23 May 2020 Yasuwe: 894 0

Umuherwe yiyemeje guhemba imyaka 10 umuforomokazi ushobora kwirukanwa azira...

Umuherwe w’umunya Ghana yiyemeje guhemba umushahara wikubye kabiri...
23 May 2020 Yasuwe: 6072 0

Byinshi ukwiriye kumenya ku munsi mpuzamahanga wahariwe Icyayi wizihijwe...

Buri mwaka tariki ya 21 Gicurasi,isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga...
21 May 2020 Yasuwe: 708 0