skol
fortebet

Ghana: Umugabo washyingiranwe n’abagore batatu ku munsi umwe yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Osman Hafiz ukomoka ahitwa Walewale mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ghana yakoze agashya ubwo yashyingiranwaga n’abagore batatu ku munsi umwe mu bukwe budasanzwe.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari umaze icyumweru atangaje ko azashyingiranwa n’aba bagore bose abantu bakamwima amatwi,yakoze ubukwe kuwa 23 Ugushyingo 2019 we n’aba bagore bose bamugaragiye.

Ubu bukwe bwamaze isaha n’igice,bwabaye ingingo ikomeye yo kuganiraho ku mbuga nkoranyambaga aho benshi batanze ibitekerezo ku muco wo gushaka abagore benshi ukunze kuranga bamwe mu bagabo bo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Uyu mugabo n’abagore be batatu bakoze ubukwe bambaye imyambaro gakondo yo mu gihugu cya Ghana.



Ibitekerezo

  • Gusa ngewe nibaza impamvu abagore bemera ibintu nk’ibi,nyamara bazi neza ko bizabagiraho ingaruka.Kuki abagore bemera "guharikwa"?? Nubwo amadini amwe (cyanecyane Islam) yigisha ko Imana ibemerera gushaka ABAGORE benshi,ni ikinyoma.Bitwaza ko Abayahudi barongoraga abagore benshi.Muli Matayo 19:6,Yesu yasobanuye ko impamvu Imana yabihoreye bakarongora abagore benshi,ngo nuko "bali barinangiye imitima".Nukuvuga ko bali barananiye Imana.Yesu yasabye abakristu nyakuri gutunga umugore umwe gusa.Bisobanura ko abantu bose babirengaho batazaba muli paradizo.Impamvu Imana itubuza gutunga abagore benshi,nuko bitera ibibazo,nubwo waba ukize.Usanga ababafite batonesha gusa umugore ukiri muto.Bibabaza abandi bagore,ndetse abana babo bikabagiraho ingaruka zikomeye.Muli Intangiriro 2:24,Imana yategetse umugore n’umugabo kuba "umubiri umwe".Ni nk’umucanga na sima bivanze.Ntabwo bishobora gutandukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa