skol
fortebet

Ghana: Umupasiteri yaciye ibintu kubera gutegeka abakobwa basengera mu idini rye gukuramo imyenda y’imbere akabogosha ku bitsina byabo

Yanditswe: Thursday 15, Oct 2020

Sponsored Ad

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yategekaga abagore basengeraga mu rusengero rwe kumwegera bagakuramo amakariso yarangiza akabogosha ku bitsina byabo.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri wafashwe amashusho ari gukora ku bitsina by’aba bagore akabogosha,urusengero rwe rwari rurimo icyapa cyanditseho ngo “Iminsi 3 y’imbaraga zidasanzwe mu kweza[kuhagira].”

Mu mashusho,uyu mupasiteri yasabye abagore bose bari baje mu iteraniro rye ko ugiye kumwegera wese agomba gukuramo umwenda w’imbere [ ikariso] hanyuma akemerera ikiganze cye kumwogosha ku gitsina cye.

Ubwo uyu mupasiteri yabaga ari kogosha aba bagore,mugenzi we muto yari afite akantu ko gushyiramo ibyo uyu mupasiteri yabaga yogoshe kugira ngo bitagwa hasi.

Uyu mupasiteri yaje kugira umujinya ubwo bamwe mu bayoboke be banengaga imbaraga ze zamutegetse kogosha abagore ku myanya y’ibanga yabo.Yavuze ko abavuga ko adakomora imbaraga ku mana ari ibigoryi.

Uyu mupasiteri yagiraga ati “Ubwo ndakomoka ku mana ubwo nkomoka kuri ba nyoko?,imana impamagara mwari muhari?.Ubu bujiji ni bwoko ki?.”

Abantu benshi bibajije kuri ibi bintu aho bavuze ko iyi ishobora kuba ari filimi abandi bavuga ko abagore bemeye ko uyu mupasiteri abogosha ari injiji.

Benshi bahise basaba leta ya Ghana guha umurongo ngenderwaho amadini kuko ngo abapasiteri bakomeje gukora ibikorwa by’urukozasoni.

Uyu mupasiteri abonye ko ibintu byakomeye yavuze ko iyi ari filimi yakinishaga ndetse amashusho yagiye hanze ari ibyabereye inyuma yo gukinisha iyi TV Series [behind-the-scenes].

Yavuze ko iyi filimi yakoze igamije gushyira hanze uburyarya bwa bamwe mu bapasiteri bo muri Ghana.

Yasabye abanya Ghana kutamwibasira ko yakoze filimi imeze gutyo ahubwo ngo ashaka kurokora ubugingo bwabo bakareka gukurikira abapasiteri ba baringa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa